APR FC yageze mu Rwanda idafite umutoza w'aba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, nibwo ikipe ya APR FC yageze mu Rwanda ikubutse i Zanzibar, aho yari yaritabiriye imikino ya Mapinduzi Cup. Byari biteganyijwe ko indege izanye ikipe ya APR FC igera mu Rwanda ku isaha ya 13:40 PM, ariko iza gukererwaho iminota 50 kuko yageze i Kanombe saa 14:30 PM abakinnyi na Staff basohoka mu kibuga cy'indege saa 15:00 PM.

Bamwe mu bafana ba APR FC bari baje kuyisanganira ku kibuga cy'indege ndetse bitwaje indabo.

Mu bantu batagarukanye n'ikipe harimo, Kazungu Clever, Tony Kabanda, Mugabo Alex Kagimbura ukinira Heroes FC ndetse na rutahizamu wayo ukiri mu igerageza bita Sanda, gusa bikaba biteganyijwe ko baza muri ijoro ryo kuri iki cyumweru.

Tariki 29 Ukuboza 2023, nibwo ikipe ya APR FC yerekeje muri Zanzibar aho yari yitabiriye imikino ya Mapinduzi Cup ndetse byari ku nshuro ya mbere.

Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 24, yari mu itsinda rya kabiri, aho yari kumwe na Simba SC, Singida Fountain Gate zo muri Tanzania, ndetse na JKU SC yo muri Zanzibar. Umukino wa mbere APR FC yatsinzwe na Singida ibitego 3-1, umukino wa kabiri itsinda JKU SC ibitego 3-1, naho umukino wa gatatu inganya na Simba SC.

Victor Mbaoma na Apam nibo basohotse mbere y'abandi bose

APR FC hise izamuka mu itsinda ari iya kabiri, ihura na Yanga African muri 1/4 iyitsinda ibitego 3-1. Mu mikino ya 1/2 APR FC yanganyije na Mlandege FC ubusa ku busa, gusa isezererwa penariti 4-2.

Kuri uyu wa mbere APR FC irahita ikomeza imyitozo, yitegura imikino y'igikombe cy'Amahoro aho kuri uyu wa gatatu izakina n'ikipe ya AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium.

Niyibizi Ramadhan ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri iyi mikino 

Niyomugabo Claude niwe wari Kapiteni wa APR FC mu mikino ya mapinduzi Cup

Col Richard Karasira uyobora APR FC, abafana bari bazanye indabo nk'ikimenyetso cy'urukumbuzi 

Nshimiyimana Ismail ni umwe mu bakinnyi bakinnye iminota myinshi muri APR FC mu mikino ya Mapinduzi Cup 

Ishimwe Pierre wakuyemo penariti ku mukino wa 1/2 APR FC yakinnye 


AMAFOTO: Ngabo Serge

VIDEO: Yaka Pro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138571/apr-fc-yageze-mu-rwanda-idafite-umutoza-wabanyezamu-amafoto-video-138571.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)