Icyo umuhungu wa Jimmy Mulisa yamubwiye akimara gusuhuzanya na Perezida Kagame, yari yarabihigiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhungu wa Jimmy Mulisa yashimishijwe bikomeye no kuba yarabashije gusuhuzanya na Perezida Kagame, ibintu yahigiye akibona ifoto ya se arimo yambikwa umudali.

Ibi yabigezeho ubwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bahaye impano y'imipira yo gukina abana 220 bakina ruhago mu gikorwa cyiswe 'FIFA Football Festival' cyabereye muri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025.

Abo barimo abakobwa 100 bo mu marerero atanu batarengeje imyaka 13 n'abatarengeje imyaka 15 n'abahungu 120 batarengeje imyaka 11, 13 na 15, baturutse mu marero atandatu. Bose baherekejwe n'abatoza babo 10.

Muri ayo marerero harimo na Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa inakinamo umwana we ushaka kuzatera ikirenge mu cya se.

Mu mafoto yafashwe harimo n'iy'uyu muhungu we arimo asuhuzanya na Perezida Kagame bahuje ibipfunsi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Jimmy Mulisa yavuze ko ubwo umuhungu we yabonaga ifoto ari kumwe na Perezida Kagame yayishimiye cyane, amaze guhura na we yaje yishimye bitabaho.

Ati "Ku myaka itandatu gusa umuhungu wanjye yakunze ifoto yanjye na Perezida. Ubwo bihuriraga, yasazwe n'ibyishimo bitera ishema, arambwira ngo papa nanjye nahuye na Perezida."

Jimmy Mulisa ni umunyabigwi w'ikipe y'igihugu Amavubi wakiniye APR FC ndetse akanayitoza mu bihe bitandukanye, yanakiniye kandi amakipe atandukanye hanze y'u Rwanda i Burayi.

Ifoto ya Jimmy Mulisa na Perezida Kagame yatumye umuhungu we agira inyota yo kuzahura na we
Akimara guhura na we, yaje abwira se ko na we yamusuhuje



Source : http://isimbi.rw/umuhungu-wa-jimmy-mulisa-yateye-ikirenge-mu-cya-se.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)