Rayon Sports yamaze kwemeza ko Lomami Marcel wayitoje mu bihe bitandukanye, yagarutse ku ntebe y'abatoza b'iyi kipe yatangiye gukora impinduka cyane cyane mu batoza.
Lomami Marcel wari umutoza wungirije wa Etincelles, agarutse muri Rayon Sports n'aho kuba umutoza wungirije nk'uko n'ubundi igihe yabayemo yari umutoza wungirije.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yahaye ikaze uyu mutoza wari mu batoza bayihesheje igikombe cya shampiyona cya 2016-17.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu minsi ya vuba izanatangaza umutoza mushya ugomba kuyitoza imikino ya shampiyona isigaye, ni mu gihe batanyuzwe n'umusaruro w'umutoza Haruna Ferouz wasigaranye ikipe nyuma y'igenda rya Lotfi.
Umufaransa Bruno Ferry uheruka muri AS Vita Club, ni we uzaba Umutoza mukuru ndetse ategerejwe i Kigali ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yagaruye-lomami-marcel-umutoza-mukuru-na-we-ari-mu-nzira.html