Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe yaraye akoze amateka mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki aho yataramiye abitabiriye iki gitaramo bagataha banyuzwe.
Dusabe wakunzwe cyane mu ndirimbo 'Umuyoboro', yaraye ataramiye muri Camp Kigali mu gitaramo n'ubundi yitiriye iyi ndirimbo ye 'Umuyoboro 25 Concert' yakunzwe n'ingeri zose.
Abahanzi Vedaste N. Christian na Bosco Nshuti ni bo babimburiye abandi ku rubyiniro. Aba bahanzi bishimiwe cyane mu bihangano byabo bitandukanye.
Umuhanzi Pastor Lopez Nininahazwe ukomoka mu Burundi ni we wakurikiyeho aho yinjiye ku rubyiniro ashimisha benshi mu ndirimbo ze zirimo 'Urukundo rwa Mbere'' imaze amezi atandatu igiye hanze, 'Wagize Neza Mana', 'Imana si Umuntu' asoreza ku yitwa 'Imana y'akandi Karyo' yishimiwe cyane n'abari bitabiriye iki gitaramo.
Saa Tatu z'ijoro ni bwo Alexis Dusabe yinjiye ku rubyiniro mu gice cya mbere cy'igitaramo cye, yinjiranye n'itsinda rimufasha ku rubyiniro aririmba ibihangano bye birimo 'Ngwino' yamamaye mu myaka isaga 10 ishize n'izindi zitandukanye.
Yaririmbye 'Ibyiringiro', 'Umuyoboro', 'Ninde Wamvuguruza?', 'Mfite Umukunzi' iri mu njyana ya Zouk, ati 'Iyo ntaza gukizwa [ariko ndashima Yesu wankinjije ntabwo mbyicuza] iyo ntaza gukizwa nari kuba umu-rasta mfite dreadlocks. Nkunda injyana ya Zouk cyane.'
Muri iki gitaramo, Kayitare Jean Baptiste ufite ubumuga bwo kutabona yigishije ijambo ry'Imana yifashishije ijambo riri mu Ndirimbo za Solomo 5:8-10 ndetse n'Ibyahishuwe 5:7-9.
Igitaramo cye cyitabiriwe n'ab'amazina azwi nka Israel Mbonyi, Fabrice & Maya, Miss Aurore Kayibanda, Massamba Intore, Aline Gahonganyire, Papi Clever & Dorcas, Muyoboke Alex, Prosper Nkomezi, Denyse Mpambara, Tonzi, Pamela Mudakikwa, Dominic Ashimwe, Prophet Ernest Nyirindekwe, Prof. Bishop Fidele Masengo na Rev. Alain Numa, Brian & Dinah n'abandi.