Umuhanzi Kitoko Bibarwa yatumiwe mu karere ka Huye mu gitaramo cyo kwizihiza umwaka mushya agomba guhuriramo na DJ Crush umaze kugira izina rinini mu kuvunga umuziki.
Kuwa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025, ni bwo Kitoko agomba gutaramira abakunzi be mu gitaramo cyiswe 'Official New Year Hangout Party' kigomba kubera ahitwa kuri City Snack Lounge iri rwagati mu mujyi wa Huye iruhande rw'ishami rya WASAC rikorera muri aka karere.
Kitoko Bibarwa uzaba ugiye kujya ku rubyiniro ku nshuro ye ya Kane kuva yatangaza ku mugaragaro ko agarutse kuba mu Rwanda bya burundu nyuma y'imyaka umunani ari mu gihugu cy'u Bwongereza, azaba afatanya ku rubyiniro na Kharim The Great nawe ufite izina rikomeye mu bijyanye n'ubushyushyarugamba no gutegura ibirori bikomeye mu gihugu.
Ku ruhande rw'abavangamuziki bagomba gususurutsa abitabiriye iki kirori nabo urutonde ni rurerure, usibye Dj Crush hazaba hari n'abandi ba_Dj bakomeye barangajwe imbere na DJ Lyan uri mu beza bari kuzamuka muri uyu mwuga ndetse na DJ Srimix.
Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na Milindi Eric uri mu bari gutegura iki gitaramo, yayihamirije ko bigamije gutuma abaturage bo muri aka karere ndetse n'abazakagenderera mu gihe cyo gusoza umwaka barushaho kwishimana n'inshuti zabo hamwe n'inganzo ya Kitoko.
Ati 'Twateguye iki gitaramo mu rwego rwo kugira ngo duhe ubunani abatugana baba abari i Huye n'abagomba kuva mu tundi duce tw'Igihugu.'
Kuri ubu, amatike yo kwitabira iki gitaramo yamaze kugera hanze kwinjira ni ibihumbi bitanu by'amafaranga y'u Rwanda( 5000 frw) itike igurwa ukanze *668*2135#
Source : http://isimbi.rw/kitoko-bibarwa-agiye-gufasha-abatuye-i-huye-gusoza-umwaka.html