Abaregeye indishyi mu rubanza rwa Natacha Polony washinjwe guhakana Jenoside basabwe gukurayo amaso - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo gifashwe nyuma y'uko muri Gicurasi mu 2022, uru rukiko rwagize umwere Natacha Polony, ku cyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni icyaha uyu muyobozi w'Ikinyamakuru 'Marianne' yashinjwaga ko yakoze muri Werurwe 2018 ubwo yari mu kiganiro kuri France Inter, akagaruka ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo.

Icyo gihe yavuze ko muri ayo mateka ya Jenoside nta ruhande rw'abantu beza cyangwa urw'ababi rwari ruhari ahubwo bose bari kimwe.

Mu cyemezo Urukiko rw'i Paris rwatangaje, rwavuze ko hari ugushidikanya ku gisobanuro cy'amagambo uyu munyamakuru yavuze.

Uyu mugore w'imyaka 48 yari yarezwe hagendewe ku itegeko ryerekeye ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Bufaransa. Kuva mu 2017 rihana ibikorwa byo guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside zemewe n'iki gihugu atari iyakorewe Abayahudi gusa.

Itegeko rihana abapfobya jenoside mu Bufaransa ryashyizweho nyuma y'igihe Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa, CRF, uburana na Leta y'u Bufaransa itanga ubusabe bw'uko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byaba icyaha, bica mu nkiko zitandukanye, urw'ubujurire, urusesa imanza n'urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry'Itegeko Nshinga.

Polony ni we wa mbere wagejejwe mu rukiko hagendewe kuri iryo tegeko.

Natacha Polony aherutse kugirwa umwere ku cyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaregeye-indishyi-mu-rubanza-rwa-natacha-polony-washinjwe-guhakana-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)