Umutesi Ange Laurence wamamaye muri Nyaxo Comedy nka 'Nyamwiza' yatangaje ko igihembo cy'umukinnyi wa sinema ukunzwe cyane n'abaturage (people's choice) mu bihembo bya Mashariki giherutse guhabwa Bamenya cyagombaga guhabwa Nyaxo.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Nyamwiza ntiyazuyaje kuvuga ko niba abategura ibihembo bya Mashariki barashakaga kugabanya Impaka n'ukwibazwaho kwakurikiye itangazwa ry'abatsindiye ibi bihembo bagombaga guha Nyaxo igihembo cy'umukinnyi wa filime ukunzwe cyane n'abaturage.
Yagize ati 'Njyewe nshaka gutanga ibi bihembo ku buryo buri wese ubonye uwo nagihaye abura icyo arenzeho akavuga ati' uyu muntu yari agikwiriye rwose', njyewe nagiha Nyaxo.''
'Uzi ko Nyaxo na wa muntu uba utuye ahantu kure mu cyaro iyo bigwa aba amuzi, rero njye mbona nta mukinnyi umurusha gukundwa mu baturage.'
Yavuze ko hari amahirwe menshi y'uko umuntu udasanzwe abarizwa mu gisata cya sinema yagorwa no gutandukanya igisobanuro nyirizina cy'impano yo gukina filime ndetse n'icyo yise guhura kw'imiterere y'umukinnyi runaka n'uruhare yahawe gukina muri filime.
Ati ' Njyewe mbona biterwa n'ikintu kimwe, gufata umuntu usanzwe ureba abantu bahura neza n'ibyo bahawe gukina bigize akabita abanyempano, warangiza ukamubwira ngo 'toranya impano nyirizina muri ibi bintu' mbona ari ukumugora rwose pe!'
'Muri we abayumva ko uwo uhura n'ibyo yasabwe gukina ari byo mpano kandi ni ibintu bibiri bitandukanye cyane.'
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Iserukiramuco rya Mashariki "African Film Festival 2025" ryasojwe hatangazwa urutonde rw'abegukanye ibihembo mu byiciro bitandukanye, aho hemejwe ko mu byiciro byose 27 byatanzwemo ibihembo, amafaranga yatanzwe angana na 6,800,000 Frw, aherekejwe n'ibikombe bitandukanye.
Bamwe mu batwaye ibihembo barimo Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya, wegukanye igihembo cya People's Choice Award nyuma yo gutorwa cyane akabona amajwi arenga ibihumbi 80.
Source : http://isimbi.rw/imodoka-yahawe-bamenya-nayiha-nyaxo_-nyamwiza-video.html