Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yavuze ko ingabo z'u Burundi zitazava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo keretse Kinshasa ibisabye, akemeza ko zagiyeyo hashingiwe ku masezerano y'ibihugu byombi. Mu magambo ye, agaragaza ko u Burundi bufite impamvu zifatika zituma bugurekera ingabo zabwo muri Congo n'ubwo zikomeje gushirira ku icumu rishyushye ry'Umutwe wa AFC/M23 na Twirwaneho.
Bizimana yifatiye ku gahanga maze ashinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo, nk'uko abivuga, 'kwifatira akarere'. Avuga ko hari amakamyo y'abasirikare yoherejwe gufasha uyu mutwe mu bitero byo gufata Luvungi na Uvira. Anongeraho ko ibisasu byaguye mu Cibitoki bigakomeretsa abantu babiri nabyo akavuga ko byaturutse mu Rwanda, ndetse ko u Rwanda runavuga ko u Burundi arirwo rwangije amasezerano nyamara ngo u Burundi butigeze bubuza amahoro akarere.
Nubwo umubano w'ibihugu byombi udahagaze neza, Dr. Bizimana yavuze ko inzego z'umutekano z'u Rwanda n'u Burundi zigihura kenshi, kandi ko arizo zicunga uburyo bwo kuvugana kugira ngo haboneke urwego rudatuma umwuka mubi wiyongera.
Mu buryo mpuzamahanga, ibivugwa kuri RDC birerekana ko Kinshasa yarenze ku masezerano y'amahoro ya Washington DC, Doha, Nairobi na Luanda, yose yasabaga guhagarika imirwano, kutifashisha imitwe y'iterabwoba nka FDLR n'abacanshuro no kugirana ibiganiro na M23. Ibi byose RDC ntiyabyubahirije. Ku rundi ruhande, u Burundi nabwo bwagiye mu mirwano ku ruhande rwa FARDC, bufasha imitwe ifitanye isano na FDLR.Ibi byose bigaragaza ko Bujumbura na Kinshasa bafatanyije mu gusenya agahenge imbaraga mpuzamahanga zari zaratangiye kubaka guhera i Nairobi kugera i Doha.
FDLR ikomeje kugira uruhare rukomeye mu mvururu za RDC, aho ishinjwa kwica abaturage, gutwika imidugudu, gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, gukoresha abana mu gisirikare, gukora ubucukuzi bw'amabuye mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kugenzura ibice bimwe na bimwe bya Kivu y'Uburengerazuba n'ubwo AFC/M23 irimo kuyirasa amatwi akaziba. Biragaragara kandi ko FARDC ikomeje guha FDLR ibikoresho birimo amasasu, ibiribwa ndetse n'ubutasi, nk'uko byagaragajwe n'impuguke za LONI n'ubwo nazo ibyazo bikemangwa kuko hari ubwo barya amafaranga ya Tshisekedi bakamubogamiraho.
Ku ruhande rwa M23, bo bavuga ko impamvu barwana ari ukurengera abaturage bavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka irenga 30 bahigwa na FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro. Banavuga ko barwana kugira ngo impunzi zirenga ibihumbi magana atatu z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda, Uganda n'ahandi zibone uburyo bwo gutaha mu mutekano, ibintu bidashoboka mu gihe FDLR yaba igifite imbaraga.
U Burundi nabwo buvuga ko bwakiriye impunzi nshya zivuye muri Congo, harimo Abarundi baba muri Congo bahunze imirwano ndetse n'Abanye-Congo bahunga intambara. Ibi byombi bishobora kongera ikibazo cy'umutekano muke ku mipaka y'u Burundi.
Bizimana asoza avuga ko nubwo u Burundi butifuza intambara, buzarwanya uwo ari we wese uzagerageza guhungabanya umutekano w'igihugu cyangwa ukarasa ku ngabo zabwo. N'ubwo ibihugu byombi bivuga ko bitifuza intambara, imvugo n'imikorere byombi byerekana ko inzira y'amahoro igifite imbogamizi nyinshi kandi igisubizo cy'iki kibazo kizava mu biganiro bya politiki aho gukomeza kwishingikiriza intambara.
Twibutse abasomyi ba Rushyashya ko uyu Bizimana muri bumwe mu butumwa bwe bugaragara nko gushotorana yigeze gushyira ku rubuga rwa X, ku itariki 3 Nyakanga 2025, Dr Bizimana yavuze ko FDLR ntacyo igitwaye ku Rwanda.
Yagize ati 'FDLR ntikiri ikibazo ku Rwanda, ahubwo ni urwitwazo rwanyu⦠mu gusahura DRC. Ibinyoma byanyu nta mbaraga bigifite.'
Aya magambo, uretse kuba yumvikanamo kwirengagiza uruhare rwa FDLR rusanzwe mu guhungabanya umutekano w'u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yumvikana ko anashyira u Rwanda mu majwi, ku bintu adafitiye gihamya.
FDLR, (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ni umutwe w'iterabwoba uzwi ku rwego mpuzamahanga, ukaba wiganjemo bamwe mu bakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda.
Source : https://rushyashya.net/amarira-yingona-ya-minisitiri-bizimana-mu-burundi-arabasiga-mu-kangaratete/