Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda , FERWABA, ryamaze gufata umwanzuro ko Umukinnyi uzajya wanga kwitabira ubutumire bw'Ikipe y'Igihugu azajya ahagarikwa umwaka.
Ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y'Inteko Rusange y'iri Shyirahamwe yabaye tariki ya 6 Ukuboza 2025.
Shampiyona ya 2026 izatangira tariki ya 24 Mutarama 2026 mu gihe amakipe ya Inspired Generation na East African University Rwanda yazamutse mu cyiciro cya mbere n'aho Espoir BBC yabaye iya nyuma imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Umukino w'Igikombe kiruta ibindi (Super Cup) wo ukaba uzaba tariki ya 23 Mutarama, umunsi umwe mbere y'uko Shampiyona itangira. Igikombe cya Rwanda Cup kikaba kizakinwa nyuma y'uko imikino yo kwishyura ya shampiyona irangiye, kizajya kibanziriza Playoffs.
Muri iyi Nteko Rusange isanzwe kandi FERWABA yafashe umwanzuro wo gukura muri shampiyona ikipe ya Orion BBC kubera kutishyura abakinnyi n'abandi bakozi bayo.
Yanize ku itegeko ry'abanyamahanga aho ubu mu bakinnyi 20 ikipe yemerewe kwandikisha itagomba kurenza Abanyamahanga 6 mu gihe batatu ari bo bemerewe kujya ku rupapuro rw'umukino kandi muri abo batatu byibuze umwe muri bo akaba ari Umunyafurika.
Nyuma y'uko bigaragaye ko hari abakinnyi banga kwitabira ubutumire bw'Ikipe y'Igihugu, hafashwe umwanzuro ko umukinnyi uzajya abikora kandi ikipe ye yamutanze azajya ahagarikwa umwaka wose mu bikorwa bya Basketball mu Rwanda.
Azomco BBC ikaba yemejwe nk'umunyamuryango mushya wa FERWABA.
Amakipe ya Gisimba Memorial Center na Ujama Sports Academy niyo yasabye kujya muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri 2026 akaba yaremerewe.
Source : http://isimbi.rw/imyanzuro-ikakaye-kubera-kutishyura-ikipe-yakuwe-muri-shampiyona-kutitabira.html