Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe, yifashishije Nshuti Bosco mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki, ari ubucuti bafitanye.
Umuramyi Alex Dusabe uri kwitegura kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki abinyujije mu gitaramo gikomeye yise 'Umuyoboro Live Concert', kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza yagaragaje ko gutumira Bosco Nshuti kubera ubucuti bwabo n'ubutumwa bw'indirimbo ze, bujyanye neza n'icyo nawe aba yifuza gutambutsa iyo ari kuramya nk'uko yabyemereye ISIMBI.
Ati 'Bosco ni inshuti yanjye kandi uburyo aririmbamo urukundo rw'Imana buremye mu buryo bwinjira mu mitima y'abaramyi. Noneho bikaza byiyongera ku kuba ari umuntu woroshye kugeraho kandi ufite ubunararibonye.'
Uretse Nshuti, Dusabe azafatanya n'umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cy'u Burundi, Pastor Lopez, uzwi mu ndirimbo nka 'Imana Yakandi Karyo' na 'Biramagije.
Dusabe yamusobanuye nk'uzana imbaraga n'umwuka w'ihimbaza utanga ibyishimo byinshi mu bitaramo.
Ati 'Lopez afite impano yo kuyobora abantu mu kuramya mu buryo bwimbitse kandi butuje. Ni umuntu woroshye gukorana nawe kandi utanga imbaraga zidasanzwe kubera uburyo bwihariye aririmbamo.'
Iki gitaramo kandi kizahuriza hamwe amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza muri Afurika y'Iburasirazuba, hagamijwe gushimira Imana, gusubiza amaso inyuma no kwibuka urugendo rw'imyaka Dusabe amaze ahagaze muri uyu murimo w'Imana.
Mu myaka 25 ishize, Alexis Dusabe yagize uruhare rukomeye mu gutangiza no guteza imbere umuziki wo kuramya mu Rwanda, abinyujije mu ndirimbo zabayeho nk'inyigisho n'inkingi ku bakunzi b'uyu muziki.
Indirimbo ze nka 'Umuyoboro', 'Kuki Turira', 'Ntumukundire', n'izindi nyinshi zafashishije abantu mu kubahumuriza, kubafasha no kububakamo ukwizera.
Magingo aya, Dusabe amaze gushyira hanze albums enye zirimo 'Mfite Ibyiringiro' yashyize hanze muri 2004, 'Njyana i Golgotha' yasohoye muri 2012, ' Bugingo' yo muri 2017 ndetse na 'Mavuta y'Igiciro' yo muri uyu mwaka.
Source : http://isimbi.rw/alexis-dusabe-yasobanuye-impamvu-zo-kwitabaza-bosco-na-pastor-lopez.html