Jordan Henderson yibukije abafana ba Diogo Jota, nyuma yo gutsinda igitego #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu magambo yuzuye amarangamutima n'agahinda kavanze n'urukundo, Jordan Henderson yagaragaje ko urwibutso rwa Diogo Jota ruzahora mu mitima ya benshi, by'umwihariko abo bakinanye umupira w'amaguru. Mu mukino wabaye uherutse, Henderson yatsinze igitego kidasanzwe, maze ahita avuga ko cyari igitego yahariye inshuti ye n'umukinnyi bakundanye cyane mu ikipe imwe, Diogo Jota.

Yagize ati: 'Tuzahora tumwibuka. Nta na rimwe tuzamwibagirwa. Igitego cyanjye cya mbere cyagombaga kuba icye. Ntabwo nzi gutsinda ibitego byinshi, ariko iki cyari icye.' Aya magambo yagaragaje uko umutima we wari wuzuye amarangamutima, ashimangira ko n'ubwo Jota atakiri kumwe na bo mu kibuga, akiri mu mitima yabo.

Diogo Jota yari umukinnyi wihariye, utararanzwe gusa n'impano idasanzwe mu mupira w'amaguru, ahubwo n'ubumuntu, ubunyangamugayo n'urukundo yagiraga ku bandi. Yari umuntu woroshye, wicisha bugufi, kandi wahoraga ashaka gutera imbere bagenzi be. Abakinnyi benshi bamubonagamo inshuti, n'umuvandimwe.

Igitego Henderson yatsinze cyabaye nk'ikimenyetso cy'uko urwibutso rwa Jota ruzahoraho iteka. Abafana, abakinnyi n'abakunzi b'umupira w'amaguru bose bagaragaje ko batamwibagiwe, binyuze mu marangamutima bakmeje kugaragaje n'amagambo yuzuye urukundo.

Jordan Henderson ati: 'Diogo Jota azahora yibukwa nk'intwari y'umupira w'amaguru, kandi izina rye rizahora rihamagarwa n'abamukundaga bose. Mu by'ukuri, ni Diogo Jota ni 'Uwibihe byose'.

Jordan Henderson yibukije abafana ba Diogo Jota, nyuma yo gutsinda igitego



Source : https://kasukumedia.com/jordan-henderson-yibukije-abafana-ba-diogo-jota-nyuma-yo-gutsinda-igitego/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)