Umuraperi Ish Kevin uri mu bagezweho mu Rwanda yatumiwe kuzasusurutsa abazitabira iserukiramuco ryiswe 'Africa Mother Festival', rigamije kwimakaza umuco nyafurika mu ngeri zawo zose bigiye kubera i Kigali.
Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na Karl Lewis, Umuyobozi Mukuru wa Africa Mother Festival, yagaragaje ko iyi festival itagenewe itsinda runaka gusa, ahubwo igamije guhuriza hamwe abantu b'ingeri zose, baturuka mu bihugu bitandukanye batuye mu Rwanda n'abandi bazaturuka hanze yarwo.
Karl Lewis yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye Ish Kevin atoranywa nk'umwe mu bahanzi bazatarama muri iri serukiramuco, ari uko ahagarariye neza urubyiruko rw'u Rwanda binyuze mu njyana ye ya Hip Hop no mu buryo yitwara mu buhanzi bwe, rimwe na rimwe bugaragaramo ubutumwa bushishikaje kandi bwigisha.
Ati 'Ish Kevin ni umuhanzi ukundwa n'urubyiruko cyane kubera ubutumwa bwe bwigisha, bukurura urubyiruko ndetse n'umuziki w'injyana zigezweho.'
Yanongeyeho ko Ish Kevin afitanye umubano wa hafi n'umuhanzi w'Umunya-Gabon ukorera mu Rwanda witwa Bibiboi ndetse aba bombi bakaba baranakoranye ku mishinga y'indirimbo itandukanye.
Uyu muyobozi yemeje ko Bibiboi na we azatarama ndetse hakaziyongeramo abandi bahanzi bakomeye baturutse muri Gabon, barimo Gemstone wageze mu Rwanda vuba aha, ndetse n'abandi bazaturuka muri Côte d'Ivoire, Tchad na Centrafrique.
Iri serukiramuco riteganyijwe kuba tariki ya 24 Ukuboza 2025, rikabera ahazwi nko kuri Copenhagen, Kicukiro mu murenge wa Niboye, inyuma ya Maison Noir.
Africa Mother Festival ifite intego yo guteza imbere umuco nyafurika mu buryo butandukanye burimo umuziki, ubuhanzi, ibiribwa gakondo, imbyino, ubukorikori n'imigenzo, byose bigahurizwa mu birori bigezweho.
Nk'uko Karl Lewis yabivuze, iri serukiramuco rigamije no kwizihiza ubumwe bw'Abanyafurika no kugaragaza Afurika nk'umugabane wishimye, uhuje abantu kandi wuje umuco wihariye ku isi.
Itike yo kwinjira iri ku mafaranga ibihumbi icumi by'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe uzayagura ku muryango azaba ari ibihumbi cumi na bibiri.
Source : http://isimbi.rw/ish-kevin-yatumiwe-mu-iserukiramuco-ryo-kwerekana-ubudasa-bwa-afurika.html