Umunyarwenya Patrick Salvador ararembye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya wo mu cya Uganda, Patrick 'Salvador' Idringi, yajyanwe mu bitaro bya Nakasero i Kampala ikubagaho nyuma yo gufatwa n'indwara y'urwagashya.

Salvador wamamaye mu gusetsa abantu mu bitaramo bitandukanye byo muri Afurika y'Uburasirazuba, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kugira ngo amenyeshe abafana be uko amerewe.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yongeye kugira ububabare bukabije.

Ati 'Oya noneho… Ubu buribwe ntibushobora kwihanganirwa, ariko mbifitemo ikosa. Nari nkwiye kuba narize neza uko nitwara kugira ngo bitongera kumbaho.'

Nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru byo muri Uganda, iyi ndwara imaze igihe imuhangayikishije.

Ku mbuga nkoranyambaga abafana be benshi bamugaragarije impuhwe no kumwifuriza gukira vuba, gusa ariko hari n'abakomeje kumunenga bavuga ko indwara ye ishobora kuba ifitanye isano no kunywa inzoga.

Salvador, wakunze kwiyita 'umugabo uturuka i Ombokolo', akunze kugaragaza ubuzima bwe bwite ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize yigeze gutangaza ko agabanya 30% by'amafaranga akorera mu bitaramo akayaha umugore we, Frankstock Idringi, usanzwe ari umujyanama we.

Ati 'Iyo umugore anyuzwe, urugo ruba rumeze neza, n'umuziki cyangwa ubucuruzi bikagenda neza.'

Uyu muryango ufite abana batatu, kandi umaze imyaka irenga cumi uhamye kuva barushinga mu mwaka wo muri 2010. Aba babanje gushyingiranwa mu buryo bwa gakondo muri 2019, hanyuma basezerana mu rusengero muri 2020.

Kugeza ubu, abaganga ba Nakasero Hospital barimo kumwitaho kandi amakuru avuga ko arimo gutangira koroherwa.

Urwagashya ni urugingo ruba inyuma y'igifu, rukora imisemburo ifasha mu igogorwa ry'ibiryo ndetse n'isukari y'amaraso. Iyo rurwaye, rutangira kwiyangiza, bigatera ububabare bukomeye mu gice cy'inda.

Patrick Salvador ararembye

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12197

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)