U Rwanda rwisanze mu gakangara ka 3 muri tombola y'Igikombe cy'Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwisanze mu gakangara ka gatatu muri tombola y'Igikombe cy'Afurika cya 2026 cya Handball kizabera mu Rwanda mu ntangiriro z'umwaka utaha.

Iki gikombe cy'Afurika giteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kigali Arena na Petit Stade tariki ya 21-31 Mutarama 2026. Igikombe giheruka cyabereye mu Misiri 2024 maze iki gihugu kiba ari nacyo kicyegukana.

Nk'ibisanzwe kizakinwa n'ibihugu 16 bizaba bigabanyije mu matsinda 4 aho buri tsinda rizaba rigizwe n'amakipe ane.

Mbere ya tombola y'uko ibihugu bizaba bihagaze mu matsinda izaba ku wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ibihugu byose bizakina iki gikombe byamenye udukangara (pots) birimo, bivuze ko nta gihugu kiri kumwe n'ikindi mu gakangara byakwisanga mu itsinda rimwe.

U Rwanda ruri mu gakangara ka gatatu kumwe na Cameroun, Gabon na Congo Brazaville. Agakangara ka mbere karimo Misiri, Tunisia, Algeria na Cape Verde.

Agakangara ka kabiri karimo Guinea, Angola, Maroc na Nigeria ni mu gihe agakangara ka nyuma karimo Benin, Kenya, Uganda na Zambia.

Uko ibihugu bigabanyije mu dukangara
U Rwanda rukomeje kwitegura Igikombe cy'Afurika ruzakira



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12198

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)