Uko Kanye West yatumye Kim Kardashian yangirwa kuzakandagira mu bukwe bwa Taylor Swift #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Taylor Swift uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n'umukinnyi wa NFL, Travis Kelce biravugwa ko yamaze kwemeza kutazatumira Kim Kardashian kubera inzigo y'igihe kirekire iri hagati ye n'umuraperi Kanye West.

Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Radar Online, umuntu wa hafi ya Taylor yavuze ko umubare w'abazatumirwa uri kugenzurwa cyane, kandi ko hari bamwe mu bafite izina rinini mu ruganda rw'imyidagaduro basigajwe ku ruhande kubera impamvu zo gushaka umutuzo muri ibi birori.

Uwo muntu yabwiye iki kinyamakuru ati 'Ubukwe bwa Taylor buzaba ari igitangaza ku isi yose. Ariko hari abantu batagomba kuhandagira, kandi Kim ni umwe muri bo.'

Amakuru avuga ko icyemezo cyo kutamutumira gifitanye isano n'amateka maremare y'intonganya hagati ya Taylor Swift n'umuraperi Kanye West, wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian.

Ibyo byatangiye mu mwaka wa 2009, ubwo Kanye West yajyaga ku rubyiniro rw'ahatangirwaga ibihembo bya MTV Video Music, akavugira imbere y'imbaga ko Beyoncé ari we wari ukwiye igihembo Taylor yari yatsindiye. Icyo gihe byabaye isoko y'amakimbirane akomeye hagati yabo bombi.

Mu mwaka wa 2016, Kanye yasohoye indirimbo yise ' Famous', irimo amagambo yavugishije benshi aho yavuze ko we ubwe ari we wagize Taylor Swift icyamamare.

Nyuma kandi, Kim Kardashian yanashyize hanze amajwi y'ikiganiro hagati y'umugabo we na Taylor, ibintu byaje guteza impaka zikomeye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Taylor Swift yahise asohora itangazo avuga ko ayo majwi yahinduwe hifashishijwe ubwenge buhangano kugira ngo bamusebye, anongeraho ko ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwite no mu mwuga we.

Nubwo hashize imyaka myinshi ibyo bibaye, inshuti za hafi za Taylor zivuga ko ashaka gukora ubukwe buri mu mahoro, adakeneye ikintu na kimwe cyamwibutsa ibikomere by'ahahise.

Umwe mu begereye umuryango wa Swift yongeyeho ati 'Taylor arashaka ubukwe bwuje umunezero gusa. Ntashaka ikintu na kimwe cyatuma asubira mu bihe by'amakimbirane, ndetse no kubona Kim aho ni ikintu cyamutera intimba.'

Ikinyamakuru Dail Mail cyatangaje ko ubukwe bwa Taylor na Travis buzabera mu gace gaherereye hagati ya leta Tennessee na Rhode Island, aho bombi basanzwe bafite amazu.

Kanye West yatumye Kim Kardashian atazitabira ubukwe bwa Taylor Swift

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/Uko-Kanye-West-yatumye-Kim-Kardashian-yangirwa-kuzakandagira-mu-bukwe-bwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)