Umuraperi Kivumbi King yanyomoje ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaramaze kugirana amasezerano y'imikoranire n'inzu itunganya umuziki ya 1:55AM y'umushoramari Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael.
Ibi uyu muraperi usanzwe unakora izindi njyana zirimo na Afrobeat yabitangaje ubwo yari mu kiganiro 'Versus' cyo kuri Televiziyo y'Igihugu , aho yavuze ko nawe yakunze kubazwa icyo kibazo inshuro nyinshi mu minsi itambutse ariko ntamenye aho ibintu bituruka.
Ati 'Iki ni cyo kibazo mbajijwe inshuro nyinshi muri iki cyumweru gishize pe ⦠Ariko reka tugisubirize hamwe, ntabwo nigeze nsinyishwa muri 1:55 AM kubera ko ntekereza ko iyo biza kuba byarabaye nagombaga kuba naramurikiwe itangazamakuru n'ibindi bikorwa byo kumenyekanisha ayo masezerano.'
Kivumbi ariko yanahishuye ko nubwo atari yamara gushyira umukono ku masezerano nyir'izina ariko ko hari umupangu afitanye n'abarimo Kenny Mugarura n'Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi ya Kigali Universe igenzura iyo nzu y'umuziki, Coach Gael.
Ati ' Yego ... Ntekereza ko hagati yange na Kenny ndetse na Coach hari imikoranire ntemerewe gutangaza ariko kugeza ubu nta masezerano ari hagati yange na 1:55AM ... Ndacyari Kivumbi King ugikorana n'abamufashaga kugeza igihe indi ntambwe tuzayiterera.'
Ku rundi ruhande nubwo uyu wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Away' atangaje aya magambo, ku wa 1 Ugushyingo 2025, mu birori bya The Silver Gala by'umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver, Kivumbi King yagaragaye atambuka ku itapi itukura (Red Carpet) ari kumwe na Coach Gael na Kenny Mugarura.
Uretse gutambuka nabo, uyu muraperi yari yicaye ku meza amwe n'aba bagabo bombi mu gihe cy'ibi birori, ibintu byatangiye guca amarenga ku mubano mushya ushobora kuba uri gutegurwa hagati ye n'iyi sosiyete.
Kivumbi King uheruka gusohora indirimbo yise 'Macarena' aramutse yinjiye muri 1:55 AM iyobowe na Kenny Mugarura ibarizwamo Bruce Melodie uyisigayemo wenyine nyuma yo kugenda kw'abarimo Ross Kana na Kenny Sol na Element.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/Kivumbi-King-yahakanye-ibyo-gusinya-muri-1-55-AM.html