Abakinnyi b'Amavubi bagiye gukoreshwa igeragezwa ry'iminsi 4 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko hagiye kuba umwiherero w'iminsi 4 w'Ikipe y'Igihugu Amavubi uzakorwa n'abakinnyi bakina imbere mu gihe mu rwego rwo kureba urwego bariho.

Ibi ISIMBI yabihamirijwe na Visi Perezida wa FERWAFA akaba n'Umunyamabanga mukuru w'Agateganyo, Mugisha Richard ko ari icyifuzo cy'umutoza mukuru Adel Amrouche n'abo bafatanyije (Staff Technique).

Intego y'uyu mwiherero w'iminsi ine ni ukugerageza abakinnyi yaba mu buryo bwa tekinike n'imbaraga kugira ngo barebe urwego rwabo.

Ati "Hari abakinnyi bakina imbere mu gihugu umutoza yifuza gukoresha igeragezwa mu buryo bwa tekinike (technical test) ndetse no kureba uko bahagaze mu bigajye n'imbaraga (fitness test) mu gihe cy'iminsi 4, ni mu rwego rwo kureba neza abafite ubushobozi."

Uyu mwiherero uteganyijwe tariki ya 13 kugeza 16 Ugushyingo 2025.

Uyu mwiherero uje nyuma y'uko mu karuhuko ka FIFA nta mikino ya gicuti u Rwanda ruzakina bitewe n'uko itigeze iteganywa no kubona amafaranga yo kuwutegura bitari muri gahunda za Minisiteri ya Siporo bikaba bigoye.

Amavubi agiye gukora imwiherero urimo igeragezwa



Source : http://isimbi.rw/Abakinnyi-b-Amavubi-bagiye-gukoreshwa-igeragezwa-ry-iminsi-4.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)