Myugariro w'Umunyarwanda ukinira Ikipe y'Igihugu ya Canada y'Abatarengeje imyaka 17, Nteziryayo Josh-Duc yatangiye neza Igikombe cy'Isi batsinda Uganda 2-1.
Iki Gikombe kirimo kubera Doha muri Qatar, Canada ya Josh yakinaga umukino wa mbere mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2025 na Uganda.
Uyu mukino wo mu Itsinda K ukaba wabereye kuri Doha Sports City maze iyi kipe ikinamo umunyarwanda ibyitwaramo neza.
Nteziryayo Josh-Duc akaba yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose, uyu myugariro ubona afite ejo heza, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe.
Nubwo byarangiye begukanye amanota 3, gusa Uganda ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 25 ku gitego cyatsinzwe na James Bogere.
Canada yakomeje gukina ishyira igitutu kuri Uganda maze ibitego byose iza kubyishyura mu minota ya nyuma y'umukino harimo icya Elijah Roche ku munota wa 88 ndetse n'icya Marius Aiyenero kuri penaliti ku munota wa munani w'inyongera.
Uyu munyarwanda akaba yafashije ikipe ye gutangirira ku mwanya wa kabiri muri itsinda K, ni nyuma y'u Bufaransa bwa mbere bwatsinze Chile 2-0.
Nteziryayo Josh-Duc akaba hari amahirwe menshi ko yazakinira Amavubi cyane ko nyina umubyara avuga ko azishimira kubona umuhungu we mu mwambaro w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, gusa ibi byose ni ugutanguranwa atarakinira Ikipe y'Igihugu ya Canada nkuru kuko aramutse ayikiniye irushanwa iryo ari ryo ryose rya FIFA byaba bitagishobotse.