Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagiranye ibiganiro n'abahoze bakinira ikipe y'Igihugu Amavubi barimo Jimmy Mulisa na Haruna Niyonzima.
Minisitiri wa Siporo akaba yari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe ubwo baganiraga n'aba bakanyujijeho muri ruhago y'u Rwanda.
Muri make abo bakiriye ni abibumbiye mu Ihuriro ry'Abahoze ari Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu Amavubi (FAPA).
Minisiteri ya Siporo ikaba yavuze ko ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye mu guteza imbere Umupira w'Amaguru no gusangiza urubyiruko ubunararibonye binyuze mu mikino y'amashuri, iterambere ry'amakipe y'Igihugu ndetse n'indi mishinga.
Uretse Haruna Niyonzima na Jimmy Mulisa, abandi bari muri iyi nama barimo Murangwa Eugene usanzwe ari umuyobozi wa FAPA, Eric Nshimiyimana n'abandi.
Benshi bafashe uku guhura nk'intambwe nziza ku iterambere ry'umupira w'u Rwanda kuko kuko ni kenshi abantu bagiye bashinja inzego zirerebera umupira kudaha agaciro abakanyujijeho muri ruhago.