Kiyovu Sports yahagaritse Amissi Cedric anamburwa ubukapiteni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amissi Cedric yamaze kwandikirwa na Kiyovu Sports imumenyesha ko yahagaritswe imikino 2 ndetse yanakuwe ku nshingano zo kuyobora bagenzi be.

Cedric akaba mu ibaruwa yandikiwe na Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yamenyeshejwe ko ari amakosa yakoze ku mikino ya Gasogi United na Al Merreikh.

Muri iyi baruwa bamwandikiye bagize bati "Dushingiye ku myitwarire idakwiye wagaragaje ku wa 21 Ugushyingo 2025 ubwo ikipe ubereye kapiteni yakinaga na Gasogi United ndetse no ku wa 24 Ugushyingo 2025 mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yakiraga Al Merreikh, ubwo wafataga igitambaro kiranga umuyobozi uyoboye abandi mu kibuga (mu kibuga) ukakijugunya hasi imbere y'umutoza, staff, ubuyobozi bw'ikipe n'abafana."

Bakomeje bamubwira ko bashingiye ku kuba iyo myitwarire idakwiye umuyobozi kandi w'umunyamwuga nkawe, yatakarijwe icyizere yamburwa inshingano zo kuba kapiteni wa Kiyovu Sports.

Bati "Tukwandikiye tukumenyesha ko guhera uyu munsi utakaje icyizere wagiriwe nk'umuyobozi uyobora abandi mu kibuga bityo ukaba utakiri Kapiteni wa Kiyovu Sports ndetse uhagaritswe imikino ibiri ikurikirana. Ibyo kandi ntibikuraho ko ugomba gukora imyitozo nk'uko biri mu masezerano y'akazi wagiranye na Kiyovu Sports. "

Imikino yahagaritswe ni umukino wa Gorilla FC ku wa Gatanu ndetse n'umukino wa Etincelles FC i Rubavu tariki ya 7 Ukuboza 2025.

Amissi Cedric yahagaritswe muri Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/kiyovu-sports-yahagaritse-amissi-cedric-anamburwa-ubukapiteni.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)