Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kwemeza Bonnie Mugabe nk'umunyamabanga mushya waryo.
Bonnie Mugabe wabaye umunyamakuru wa Siporo, akaba yarigeze no gukora muri FERWAFA ashinzwe Itangazamakuru, aba Umuvugizi wayo FERWAFA abifatanya no kuba ushinzwe Itangazamakuru muri CECAFA na CAF mbere yo kujya muri FIFA yakora ubu azatangira inshingano tariki ya 1 Ukuboza 2025.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, ni bwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yasohoye itangazo rimenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru ko Bonnie ari munyamabanga mushya.
Yagize iti 'Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA guhera ku wa 01 ukuboza 2025. Mugabe afite uburambe n'ubuhanga mu miyoborere n'imicungire y'umupira w'amaguru.'
Mugabe asimbuye kuri uyu mwanya Mugisha Richard wari uwuriho by'agateganyo abifatanya no kuba Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe Tekinike.
Yize amasomo ajyanye n'Imiyoborere n'Imicungire y'Umupira w'Amaguru yakurikiraniye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba atangwa ku bufatanye bw'ikigo cya CIES n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA).
Source : http://isimbi.rw/ferwafa-yabonye-umunyamabanga-mushya.html