APR FC yatsindiwe i Musanze, Police FC ishimangira umwanya wa mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Police FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Gicumbi FC 2-1.

Shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 8 aho Police FC kuri Kigali Pelé Stadium yari yakiriye Gicumbi FC.

Gicumbi FC ni yo yinjiye mu mukino kare aho yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 17 na Mutangana Derrick.

Police FC yahise isa n'ikanguka itangira gukina ndetse igenda inarema uburyo butandukanye maze yishyura iki gitego ku munota wa 23 cyatsinzwe na Iradukunda Simeon. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

Police FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego cy'intsinzi, irema uburyo butandukanye ariko kuyabyaza umusaruro bibanza kugorana.

Police FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 49 cyatsinzwe na Byiringiro Lague kuri penaliti ku ikosa ryari rimukorewe. Umukino warangiye ari 2-1.

Ubwo Police FC yitwaraga neza i Kigali, i Musanze, APR FC yarimo ikorerwa ibya mfura mbi na Musanze FC i Musanze yayihatsindiye 3-2.

Charles Mutsinzi ku munota wa 7, Shabani Hussein Tchabalala ku munota wa 20 na Omar Bizimungu ku munota wa 39 nibo batsindiye Musanze FC.

APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura ibi bitego maze ku munota wa 64 Murangamirwa Serge yitsinze igitego ni nako William Togui Mel ku munota wa 87 yatsinze icya kabiri cya APR FC. Umukino warangiye ari 3-2.

Indi mikino y'umunsi wa 8 Bugesera FC yatsinzwe na Rutsiro FC 3-2, Marines FC itsinda Gorilla FC 1-0, Amagaju yanganyije na Etincelles FC 1-1.

Umukino wabaye ejo Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports 1-0.

Indi mikino y'umunsi wa 8 izaba ejo ku wa Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025 aho Rayon Sports izakira AS Kigali n'aho Mukura VS ikakira AS Muhanga.

Ubu Police FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 20, Musanze FC ya kabiri na Gasogi United ya gatatu zifite 15.

Police FC yatsinze Gicumbi FC
APR FC yatsinzwe na Musanze FC



Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatsindiwe-i-musanze-police-fc-ishimangira-umwanya-wa-mbere.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)