Byiringiro Lague yavuze uko umugore we afata umubano we na Dj Crush #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yavuze ko nta kibazo umugore ajya agira iyo abantu bavuze ko ari mu rukundo na Dj Crush kuko abizi ko ari inshuti.

Inkuru y'urukundo rwa Dj Crush na Byiringiro Lague imaze iminsi ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa Byiringiro Lague usanzwe afite umugore Uwase Kelia ndetse na Dj Crush nta n'umwe ujya ubyemera.

Mu kiganiro Sunday Choice, Byiringiro Lague yavuze ko Dj Crush ari inshuti ye nta wundi mubano wihariye bafitanye.

Ati "Dj Crush ni inshuti yanjye kandi ntabwo naza hano ngo mwihakane aka kanya. Ni umuntu tugirana inama. Wenda ariya mashusho yagiye hanze ariko nta n'ikintu kirenze. Ibimvugwaho nta kibazo kuko ni inshuti y'u muryango'.

Yakomeje avuga ko iyo umugore we abibonye nta kibazo abigiraho kuko abizi neza ko Dj Crush ari inshuti y'umuryango.

Ati 'Iyo umugore wanjye abyumvise nta kintu bimutwara. Abantu batari babizi babimenye kuko n'ariya mashusho nta kintu atwaye'.

Yakomeje avuga ko impamvu akunda kuba ari aho Dj Crush yacurangiye ari uko akunda gusohoka kandi uyu mu-Dj akunda kumubwira aho yakoreye rero akajya kumushyigikira.

Ibyavuzwe ko abana atari abe, yabiteweye utwatsi avuga ko abana be abizi ko ari abe ibyo gukoresha DNA atanabitekereza.

Ati "Ntabwo natekereza gukoresha DNA kuko ndabizi abana ni abanjye. Mfite abana beza b'inzobe kuko barampenda mbatakazaho ibintu byinshi kuko ndabizi ni abanjye."

Uyu rutahizamu umwe mu bahagaze neza muri Shampiyona, yavuze ko yashize igihe abantu bagerageza kwinjira mu muryango we, bamushwanisha n'umugore we ko rero igihe kigeze ngo abantu bamuvire ku muryango.

Yavuze ko Dj Crush ari inshuti ye isanzwe
Ngo umugore we nta kibazo agira ku mubano we na Dj Crush kandi ko abana ari abe abizi neza



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12144

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)