Aziz Basane wa Rayon Sports byagenze bite ngo yisange mu Bitaro? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Rayon Sports, Aziz Basane ajyanwa mu Bitaro ni nyuma yo gukurwa mu kibuga ku ngombyi.

Hari mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona ikipe ye yaraye itsinzemo Marines FC 1-0 cyanatsinzwe n'uyu mukinnyi Aziz Basane ku munota wa 81.

Ku munota wa 90+2, yaje gusimburwa na Emery Bayisenge, yavuye mu kibuga ageze hanze ahita yicara hasi. Bahise bahamagaza ingombyi bamushyiraho.

Hari nyuma yo kwicara hasi ubona arimo yikanda mu mbavu no mu gatuza.

Uyu mukinnyi yaje gukurwa ku kibuga na Ambulance ajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi.

Akaba yari yagize ikibazo mu gatuza akumva ababaramo ndetse no guhumeka bikamugora.

Nyuma yo kujyanwa yitaweho n'abaganga baramufasha noneho amera neza aho yahise anataha yiteguye gukomezanya n'abandi.

Rayon Sports yashyize hanze amashusho perezida Twagirayezu Thaddée yamusuye mu Bitaro aho nabo bahise hashimangira ko Aziz Basane ameze neza, ikibazo yari yagize cyakemutse.

Aziz Basane akaba ari na we waje gutorwa nk'umukinnyi w'umukino muri uyu mukino aho yahembwe ibihumbi 100.

📋 Medical Update:

Aziz BASSANE sustained a chest contusion that caused some breathing difficulties.

He was taken to Gisenyi Hospital for treatment and is now in a stable condition. 💪💙#Gikundiro pic.twitter.com/qd0ob1Wvw0

â€" Rayon Sports Official (@rayon_sports) November 2, 2025

Yicaye hasi yikanda mu mbavu
Yakuwe mu kibuga ku ngombyi
Yahise ajyanwa ku Bitaro



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12143

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)