Amatike yo kwinjira kuri Stade ya Barcelona ivuguruye yahise ashira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FC Barcelona igishyira amatike ku isoko yo kwinjira mu myitozo ya mbere y'iyi kipe izakorera kuri Spotify Camp Nou ku wa Gatanu nyuma yo kuvugururwa yahise ashira.

Ni nyuma y'uko ubuyobozi bwa FC Barcelona bwemeje ko guhera muri uku kwezi ikipe yabo igiye kongera kujya yakirira imikino kuri sitade ya Camp Nou nyuma y'igihe kingana n'imyaka ibiri n'igice iri kuvugururwa .

Ubusanzwe, Barca yateganyaga kugaruka gukinira kuri iyi sitade mu Ugushyingo 2024, ariko ibikorwa byo kuyitaha byagiye bisubikwa inshuro enye zitandukanye.

Ubu noneho, nyuma y'iminsi 900 yose bategereje ibi byajyanye no gusohora asaga miliyari 1.25 z'amapawundi mu bikorwa byo kubaka, ubuyobozi bwemeje ko ikipe igiye gusubira ku ivuko ryayo.

Nk'uko ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne kibitangaza, ubuyobozi bwa Barcelona burizera ko umukino wa shampiyona batsinzemo Elche ibitego 3-1 ku Cyumweru gishize ari wo wa nyuma bakiniye kuri Sitade Olempike ya Montjuïc.

Intego ni uko umukino uzahuza Barcelona na Athletic Bilbao ku wa 22 Ugushyingo 2025 uzaba ari wo ugomba gufungura Camp Nou ivuguruye.

Umukino wa nyuma wabereye i Camp Nou wabaye muri Gicurasi 2023, mbere y'uko hatangira ibikorwa byo kuvugurura icyo kibuga cyari kimaze imyaka myinshi gikoreshwa.

Mu gihe ibyo bikorwa byari bitari byagasojwe, ikipe yahisemo kwimukira by'agateganyo kuri Stade Montjuïc, aho yakiniye umwaka w'imikino wa 2023â€"2024 wose ikanahatwarira shampiyona.

Ku wa Gatanu w'iki cyumweru, hateganyijwe imyitozo ifunguye izabera ku kibuga cya Camp Nou, iyi binavugwa ko izaba ari n'amahirwe ya mbere abafana bazabona yo kureba uburyo ikibuga gishya kimeze.

Gusa ubuyobozi bwatangaje ko umubare w'abafana uzaba ari 23,000 gusa kuko sitade idafite ubushobozi bwo kwakira abantu 105,000 igomba kuzakira.

Hari icyizere ko mu cyumweru gitaha ubuyobozi bw'umujyi wa Barcelona buzatanga uburenganzira bwo kwakira abafana 45,000 kuri uwo mukino, ari nabwo ikibuga kizatangira gukoreshwa ku mugaragaro.

Nubwo bimeze bityo ariko ntiharamenyekana neza niba imikino ya Champions League izahita ibera i Camp Nou.

Biteganyijwe ko imikino y'ibanze izakomeza kubera kuri Sitade ya Montjuïc kugeza muri Mutarama, mu gihe ubuyobozi bwa UEFA bugikomeje kuganira na Barcelona ku kuba bakwemererwa gukinira imikino yo gukuranamo [knock- out] kuri Camp Nou.

Barcelona igiye kongera gukinira Camp Nou

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12159

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)