Visi perezida wa Rayon Sports Ushinzwe Tekinike, Muhirwa Prosper, yamaze kwandika yitandukanya n'icyemezo cya perezida w'iyi kipe, Twagirayezu Thaddée wahagaritse umutoza Afhamia Lotfi.
Ni kenshi byavuzwe ko nubwo Afhamia Lotfi yasinyiye Rayon Sports nk'umutoza mukuru mu mwaka w'imikino wa 2025-26, Twagirayezu Thaddée nka perezida atamwemeraga.
Mu Nama y'Inteko Rusange ya Rayon Sports iheruka kuba muri Nzeri 2025, Twagirayezu Thaddée yavuze ko Muhirwa Prosper ari we wazanye umutoza Afhamia Lotfi aramwumvira nka visi perezida we (aha yagarukaga ku byemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa kubera Prosper ariko bikaroha ikipe).
Nyuma yo kutanyurwa n'umusaruro we w'intsinzi imwe mu mikino itanu, agatsindwamo 3 akanganya umwe, Twagirayezu Thaddée yatangiye gushaka uko yasezerera uyu mutoza.
Bivugwa ko n'ubundi muri Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Muhirwa Prosper yakomeje kugaragaza ko Lotfi atari akwiye kwirukanwa.
Ijwi rye ryanze kumvikana maze Twagirayezu Thaddée afata umwanzuro wo guhagarika umutoza Afhamia Lotfi tariki ya 13 Ukwakira 2025.
Muhirwa Prosper akaba yamaze gushyira hanze ibaruwa yitandukanya na Twagirayezu Thaddée avuga ko ingaruka zizaba azazirengera.
Ati "Nshinginye ku mabaruwa yo ku wa 13 Ukwakira 2025 wandikiye umutoza Afhamia Lotfi nk'Umutoza Mukuru na Azzouz Lotfi nk'Umutoza Wungirije mubateguza ku gusesa amasezerano mu nshingano nk'abatoza ba Rayon Sports FC.'
'Nanditse iyi baruwa ngira ngo nitandukanye n'icyemezo wafashe cyo guhagarika abatoza navuze haruguru, kuko nsanga waragifashe ku giti cyawe, atari icyemezo cya Komite Nyobozi. Bityo n'igihe havuka ingaruka ziturutse kuri icyo cyemezo, zidakwiye kwitirirwa Umuryango wa Rayon Sports.'
Perezida wa Rayon Sports akaba yabwiye ISIMBI ko nta tegeko na rimwe bishe kuko amasezerano ye arasobanutse.
Ati "mu masezerano hari ingingo isobanutse ivuga ko buri ruhande rwose rushatse gusesa amasezerano itanga integuza y'ukwezi hanyuma ku ruhande rwacu nk'ikipe tugatanga amezi 3 y'umushahara, ni ibintu bidasaba ubwenge bwinshi."
Amakuru aturuka ku ruhande rwa Lotfi yo avuga ko hari amakosa iyi kipe yakoze mu kutubahiriza amasezerano bagiranye bityo ko bazarega bakishyurwa amasezerano yose bagiranye.
Kutumvikana kwa Muhirwa Prosper na Twagirayezu Thaddée, nk'uko twabigarutseho ruguru uretse kuba hari ibyemezo yagiye afata bigashyira ikipe mu bibazo binavugwa ko afite ukorana na Komite y'Inama y'Ubutegetsi iyobowe na Muvunyi Paul kandi ntabwo muri iyi minsi bumvikana na Twagirayezu Thaddée.