Benshi batunguwe no kubona amashusho y'umuhanzi Meddy ari kumwe n'umuhanga mu gutunganya indirimbo (Producer) akaba n'umuhanzi, Element Eleéeh hakekwa ko haba hari umushinga w'indirimbo bafitanye.
Aya mashusho yagiye hanze agaragaza aba bombi bari muri Studio, Meddy arimo gucuranga guitar Element amufatiye micro.
Amakuru avuga ko yafashwe ubwo Element Eleéeh yari Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yagiye kuririmba muri Rwanda Convention 2025.
Benshi baketse ko haba hari umushinga w'indirimbo hagati ya Meddy wiyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Element uri mu bagezweho muri iyi minsi.
Element wafashije umuhanzi Marioo mu ndirimbo Njozi iheruka kujya hanze, ubwo ISIMBI yageragezaga kumuvugisha kuri iya mashusho ntibyakunze kuko atabonekaga kuri telefoni ye.