Umuherwe Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yagaragaje ko yishimiye bikomeye ubutumwa umugore we yamugeneye mu gihe barimo bizihiza isabukuru y'imyaka 30 bamaze barushinze.
Uyu munsi Sadate n'Umugore we bakaba bizihiza isabukuru y'imyaka 30 bamaze bakoze ubukwe aho nabo bafite amashami yabashibutseho, babyaranye abana batanu.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Sadate yagaragaje ubutumwa burimo amagambo asize umunyu, bwuje imitoma umugore we yamugeneye kuri uyu munsi.
Yagize ati "Isabukuru nziza y'ubukwe bwacu mukundwa. Warakoze cyane mbere na mbere kuba warampisemo no ku bw'urukundo rwawe rutagira icyo rushingiraho. Bibaye ngombwa ko nongera kubikora, naguhitamo amaso mfunze. Ndagusaba rero ko wazongera kumpitamo mu buzima bw'iteka. Imana Ishoborabyose iduhe indi myaka myinshi y'ibyishimo no gusaza turi kumwe."
Yasoje ubutumwa bwe amubwira ko amukunda kuruta ikindi kintu cyose ku Isi akaba urukundo rw'ubuzima bwe ndetse ni na byose kuri we.
Uyu mugabo umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga akaba inshuti y'urubyiruko nk'uko akunda kwiyita, ni kenshi yagiye akunda kuvuga ko iterambere afite abikesha umugore we mwiza.
Sadate Munyakazi aheruka kwemeza ko ari mu batunze agatubutse ariko akaba ataragera aho yifuze, ni we nyiri Kompanyi y'Ubwubatsi ya Karame Rwanda Ltd, yabaye umuyobozi wa Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020.