Byagarutsweho mu nama yamurikiwemo raporo y'isuzuma ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu hagendewe ku byo u Rwanda rwahawe n'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu.
Ni inama yabereye i Kigali kuri uyu wa 30 Nzeri 2025 ihuriza hamwe inzego za Leta zirebwa n'Uburenganzira bwa Muntu n'abo mu miryango itari iya Leta bikora ku Burenganzira bwa Muntu.
Iyo nama iba nyuma y'imyaka ine igamije gusuzuma ibikubiye muri raporo y'ibyakozwe muri iyo myaka mbere yo kwemezwa burundu ngo ishyikirizwe Akanama ka Loni ku Burenganzira bwa Muntu.
U Rwanda rwinjiye muri iryo suzuma mu 2011 rukaba rumaze gutanga raporo eshatu z'ibyakozwe mu kubahiriza Uburenganzira bwa Muntu aho inshuro iheruka mu 2020 rwari rwesheje imihigo ku ijanisha rya 95% ry'imyanzuro rwemeye.
Mu gushyirwa mu bikorwa iyo myanzuro Akanama ka Loni ni ko kayitegura kakayiha ibihugu bigahitamo iyo byiyemeje kuzashyira mu bikorwa.
Mu 2021 u Rwanda rwari rwahawe igera kuri 260 ariko rwiyemeza gukora 160 ari na yo yatanzweho raporo.
Bimwe mu byakozwe muri iyo myaka ine bikubiye mu mibereho inyuranye y'abantu ifite aho ihuriye n'uburenganzira bwa muntu harimo imitangire ya serivisi, uburezi, ubuvuzi, ubwisanzurure bwo gutanga ibitekerezo n'ibindi bishyirwa miu bikorwa n'inzego zinyuranye.
Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko ibyinshi u Rwanda rwiyemeje byagezweho mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ati 'Ibyinshi twagiye tubigeraho nko mu burezi twongeye amashuri kugira ngo abana bagire uburenganzira bwo kwiga, twakoze byinshi ku bafite ubumuga harimo kwandika inkoranyamagambo yabo, hari amafaranga agenerwa abageze mu zabukuru yiyongeye ndetse no gutora itegeko rigenga sosiyete sivile kugira ngo ibyo zikora bigirire akamaro abantu.'
Yakomeje agaragaza ko nubwo raporo igisuzumwa ngo yemezwe burundu kugira ngo izashyikirizwe Loni ku itaiki 21 Mutarama 2026 ariko imyanzuro u Rwanda rwiyemeje yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha riruta iry'ubushize.
Ati 'Iyo urebye mu ijnisha usanga turenga kuri 95% turi nko kuri 97% ubu ngubu. Turi kumurika ibyo tuzi ko byakozwe ariko turakira ibindi bitekerezo nyuma y'iyi nama tozongera dukore ijanisha.'
Dr. Ugirashebuja yongeyeho ko ibikubiye muri iyo raporo byuzuzanya na gahunda z'imbere mu gihugu kuko ni zo zikorwaho isuzuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango utanga ubufasha mu by'amategeko (LAF), Kananga Andrews yavuze ko imyanzuro u Rwanda rwemeye yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hejuru kurusha iyindi yose yabanje gusa ko kugabanya ubucucike mu magororero no kwihutisha imanza ziregwamo abana biri mu bikwiye gushyirwamo ingufu.
Umujyanama Mukuru mu Biro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Buhuzabikorwa bw'Amashami ya Loni mu Rwanda, Ngabirano Michael yashimangiye ko u Rwanda rugaragaza umuhate ufatika mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Gusa, yavuze ko asanga hagikenewe ko abaturage bisanzura mu kugaragaza uko babona ibijyanye na politiki ndetse na zimwe mu ngingo ziri mu itegeko riherutse gutorwa rigenga imiryango itari iya Leta zikongera gusuzumwa.




