Rutahizamu wa APR FC Mugisha Gilbert yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert yakoze ubukwe n'umugore we, Mpinganzima Josephine bamaze igihe bakundana.

Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025.

Bwabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye Romantic Garden, gusezerana imbere y'Imana bibera Romantic Church na yo iri ku Gisozi. Ni naho abatumiwe bari bwakirirwe.

Kubera ubu bukwe, ntabwo Mugisha Gilbert yajyanye na APR FC mu Misiri aho iri bukine na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League.

Muri Nzeri 2024 ni bwo Mugisha Gilbert yambitse Impeta ya Fiançailles umukunzi we Mpinganzima uba muri Canada ni mu gihe mu Kwakira 2024 basezeranye imbere y'amategeko.

Mugisha Gilbert na Mpinganzima bakoze ubukwe nyuma y'imyaka myinshi bakundana cyane ko baziranye uyu rutahizamu agikina muri Pepiniere FC. Mpinganzima akaba asigaye aba muri Canada.

Mugisha Gilbert nyuma y'ubukwe akaba azahita yitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 bafitanye na Bénin na Afurika y'Epfo.

Yakiniye amakipe atandukanye arimo Pepiniere FC yavuyemo ajya muri Rayon Sports batandukanye ajya muri APR FC akinira kugeza uyu munsi.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11987

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)