Uru rumogi rwafatiwe mu nzu babamo nyuma y'uko abaturage batanze amakuru ko bamwe mu bagize uwo muryango bakora ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Rwafashwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, aho bafatiwe mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ku bufatanye n'abaturage, ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n'ibyaha bitanga umusaruro.
Ati 'Abaturage ni bo bafatanyabikorwa b'ibanze mu mutekano aho baduha amakuru adufasha gukumira no kurwanya ibyaha. Ni muri urwo rwego aba bantu bafashwemo. Abaturage bamaze kumenya ingaruka z'ibyaha ni yo mpamvu bagira n'uruhare mu kubirwanya.'
Yakomeje avuga ko abishora muri ibi byaha byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, bagomba kumenya ko amayeri bakoresha yatahuwe bityo babihagarika.
Icyaha uyu mugore n'umwana we bakoze gihanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

