RFI igiye gufungura ishami i Rubavu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, ubwo RFI yaganirizaga abayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere ka Rubavu kuri serivisi iki Kigo gitanga. Ni mu bukangurambaga buzenguruka uturere twose bwiswe ' Sobanukirwa RFI 2025''

Aba bayobozi basobanuriwe serivisi zitangwa na RFI zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w'umuntu, gupima ibinyobwa n'imiti bitemewe, gupima imikono n'inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n'izindi nyinshi.

Uretse izi serivisi RFI yanababwiye ko mu Karere ka Rubavu hagiye gushyirwa ishami ry'iki kigo rizafasha ubuyobozi n'abaturage gufata neza ibimenyetso mu rwego rwo kugira ngo hatangwe ubutabera.

Pasiteri Bitangimana Theoneste wo mu Murenge wa Gisenyi, yavuze ko ishami rya RFI rigiye gushyirwa i Rubavu baryitezeho kubafasha gutanga ubutabera mu buryo bwihuse. Yavuze ko kandi rizabafasha mu kugabanya ibyaha bitewe n'uko benshi bazajya batinya kubikora bitewe nuko iki kigo kizajya gifasha abaturage mu kubona ibimenyetso mu buryo bworoshye.

Yagize ati ' Ubusanzwe RIB yazaga igapima nk'ahantu habereye ubujura cyangwa ubwicanyi, ikabyohereza i Kigali ikazategereze iminsi rukana, none batubwiye ko bagiye kuzana ishami hano ku buryo bazajya bahita bapima ahabereye icyaha bifashe mu kwihutisha ubutabera. Ni ibintu byiza kandi twishimiye cyane.''

Safari Kanimba we yavuze ko hari ibyaha bizacika burundu muri aka Karere birimo gucukura inzu bakiba abantu, gusambanya abana n'ibindi byaha byakorwaga n'abantu ariko bagahisha ibimenyetso.

Mukeshimana Beatha wo mu Murenge wa Nyundo nawe yagize ati ''Kuba RFI yari iri kure yacu byatumaga ubutabera budatangwa neza, ubu rero nibakwiba cyangwa tukabona uwapfuye biroroshye kuhazitira tugahamagara inzego z'umutekano zigapima ubundi hagahita haboneka ibisubizo ni ibintu byiza twishimiye.''

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko nk'Akarere gaturiye umupaka haba ibyaha byinshi ku buryo ishami rya RFI nirihagera rizafasha mu Kubica no mu gutanga ubutabera bwizewe.

Ati 'Ibyaha bikunze kugaragara muri Rubavu hari nk'abasambanya abana, abafata abakobwa kungufu baba bakeneye gukorerwa ibizamini bya gihanga kugira ngo hatangwe ubutabera, hari ibyaha byo kwigana amafaranga, ubujura, inyandiko mpimbano ziracyaboneka, hari abiyitirira impamyabumenyi badafite n'ibindi.''

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko ishami rya Rubavu baryitezeho gufasha abaturage mu gukusanya ibimenyetso neza kugira ngo babashe kubona ubutabera, yavuze ko iyo ikimenyetso kitafashwe neza n'iyo kigeze muri laboratwari kidatanga umusaruro.

Ati 'Ishami rya Rubavu turyitezeho byinshi cyane, icya mbere ni uko abaturage baturiye aka gace bazashobora kurikoresha kugira ngo babone ibimenyetso bishobora kwifashishwa mu butabera kugira ngo umunyarwanda abone ubutabera bunoze, cyane cyane ko politike y'u Rwanda ari ugushyira umuturage ku isonga. Hari n'aho tuzajya dufatanya n'izindi nzego dukusanye ibimenyetso bya gihanga kuko hari aho byafatwaga nabi.''

Kuri ubu RFI igiye gushyiraho amashami mashya mu turere umunani mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, uturere tuzashyirwamo aya mashami harimo Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rubavu, Musanze na Rusizi ahazajya amashami abiri bitewe n'imiterere y'aka Karere.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles yavuze ko ishami bagiye gushyira i Rubavu rizafasha abaturage mu gukusanya ibimenyetso byatuma bahabwa ubutabera
Meya wa Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gusobanurira abaturage serivisi zitangwa na RFI kugira ngo zibafashe kubona ubutabera
Abayobozi banyuranye bitabiriye ubu bukangurambaga
Intore Tuyisenge yasusurukije abitabiriye ubu bukangurambaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-igiye-gufungura-ishami-i-rubavu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)