Perezida Kagame yari yaje kubashyigikira! Urugendo rw'Amavubi mu gikombe cy'Isi rurangiriye ku Mahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu maso ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame wari waje kureba uyu mukino, Amavubi yatsinzwe na Benin 1-0 maze urugendo rugana mu Gikombe cy'Isi cya 2026 rurangirira muri Stade Amahoro.

Amavubi yari yakiriye Benin mu mukino ubanziriza usoza itsinda C ruzakinamo na Afurika y'Epfo muri Afurika y'Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2026 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Amavubi y'u Rwanda akaba yasabwaga gutsinda iyi mikino ibiri kuko yaba ifite amahirwe yo gusoza ku mwanya wa mbere ubundi ikajya mu Gikombe cy'Isi.

Abakinnyi b'Amavubi batangiye umukino bashyira igitutu kuri Bénin bashaka igitego hakiri kare.

Nubwo wabonaga bakina neza kurusha Bénin, kwinjira mu rubuga rw'amahina rw'iyi kipe byari bigoye.

Byatumye Ange Mutsinzi ku munota wa 17 agerageza ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira unyura hejuru y'izamu.

Bakomeje gushakisha igitego, biba akarusho ubwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yinjiraga muri Stade ku munota wa 36 w'umukino.

Ubanza abakinnyi bahise babimenyeshwa kuko bokeje igitutu Bénin ari n'aho havuye amahirwe akomeye umuntu yavuga yabonetse muri iki gice cya mbere aho Djihad Bizimana yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu akawukura.

Muri iki gice cya mbere nta mahirwe Bénin yigeze ibona. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Nk'igice cya mbere, Amavubi yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, amahirwe ya mbere afatika yayabonye ku munota wa 61 ubwo Mugisha Gilbert yacomekerwaga umupira akinjira mu rubuga rw'amahina ariko aho gutsinda agahita asubiza inyuma.

Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 76 aho Kwizera Jojea yahaye umwanya Ruboneka Bosco.

Muri iyi minota Amavubi yari yisize insenda, Djihad Bizimana yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko abakinnyi ba Bénin bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Kukutumvikana hagati y'ubwugarizi bw'Amavubi n'umunyezamu Ntwari Fiacre, Aiyegun Tosin yatsindiye Benin igitego cya mbere.

Amavubi yashatse kwishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0, inzozi zo kujya mu gikombe cy'Isi zirangirira ku Mahoro.

Indi mikino yo mu itsinda C, Afurika y'Epfo yanganyije na Zimbabwe 0-0, Nigeria itsinda Lesotho 2-1. Bénin ni yo iyoboye itsinda n'amanota 17, Afurika y'Epfo 15, Nigeria 14, u Rwanda 11, Lesotho 9, Zimbabwe 5.

Perezida Kagame yari yaje gushyigikira Amavubi, aha yari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire
Amavubi yatsinzwe na Benin



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12020

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)