Papa Cyangwe yerekanye umugore we n'umwana ku nshuro ya mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi uri mu bagenzweho muri iyi minsi, Papa Cyangwe ku nshuro ya mbere yerekanye umugore we n'umwana.

Ni mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n'umugore we ndetse n'imfura yabo y'umuhungu.

Papa Cyangwe akaba yayakurikije amagambo agira ati "ubuzima bwanjye, urukundo rwanjye, umuryango wa njye."

Umugore akaba yitwa Chrsta Tete, ni yo mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, we na Papa Cyangwe bahisemo kubana nyuma y'igihe bakundana.

Papa Cyangwe aheruka gushyira hanze Album ye ya kabiri yise 'Now or Never' iriho indirimbo 12 , ni nyuma ya 'Live and die' yashyize hanze muri 2024.

Papa Cyangwe yamenyekanye mu ndirimbo zirimo l "Ngaho", "Sana", "Bambe", "Sitaki" n'izindi.

Papa Cyangwe yerekanye umugore we
Papa Cyangwe na Tete bamaze igihe bakundana, bahisemo kwibanira
Bafitanye umwana umwe w'umuhungu



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12018

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)