Umukinnyi w'umunyarwanda ukina muri Sudani y'Epfo, Muhire Kevin yavuze ko nta kintu yavuga ku makuru yamwerekeje muri APR FC.
Kevin Muhire yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2025 aho yitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi izakina imikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 ya Bénin tariki ya 10 Ukwakira i Kigali na Afurika y'Epfo tariki ya 14 Ukwakira muri Afurika y'Epfo.
Yari avuye muri Afurika y'Epfo mu ikipe ya Jamus yagiyemo mbere yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports.
Mbere y'uko ajyayo hari amakuru menshi yagiye hanze ko na APR FC yamwifuje ko yayisinyira.
Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe kuri aya makuru yaruciye ararumira ati "nta kintu nabivugaho."
Ku makipe abiri yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika, APR FC na Rayon Sports yakiniraga zavuyemo ku munota wa mbere, yavuze ko ayo makuru yayamenye.
Ati "yego ayo makuru narayamenye." Abajijwe icyo abona zabuze, yagize ati "reka tuvuge ku Mavubi, Rayon na APR tuzazigarukeho nyuma."
Yavuze ko muri Sudani y'Epfo ibintu bitagenze uko babishakaga kuko batagiye mu matsinda ariko Jamus ari ikipe nziza ubuyobozi burimo gukora ibishoboka byose ngo Jamus ibe ikipe ikomeye muri Afurika.