Mu nyandiko ndende, Alliah Cool yahaye gasopo umunyamakuru DC Clement #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuherwekazi akaba umukinnyi wa filime, Alliah Cool, yasabye umunyamakuru DC Clement ko mu byo akina nabyo yareka gukina n'aho avuka, ni nyuma yo kuvugira ku modoka nshya yaguze ayinenga ko yambaye plaque y'Inkongomani.

Ejo nibwo hagiye hanze amashusho y'imodoka nshya ya Alliah Cool yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Brabus G.

Nyuma y'uko igiye hanze, DC Clement yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram asa n'ugaruka kuri iyi modoka.

Yagize ati 'Aho kurata imodoka y'Inkongomani nitwa umukire i Nyarugenge, umwana w'i Gitwe naguma kuri Kateripilari yambaye i Nyarwanda.'

'Ndakubwira ukuri ko igitutu cyo kwemeza kizahitana abantu i Nyarugenge. Ka nigire kwibagarira imyumbati hano i Gitwe akavura kaguye.'

Alliah Cool akaba yifashishije ubu butwa bwa DC Clement yahisemo kumusubiza agaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyamureze kandi yubaha, kuba atarakuriye muri Congo atari amahitamo ye ahubwo bavukijwe uburenganzira.

Muri ubu tumwa burebure yagize ati "U Rwanda ni igihugu cyiza kandi twese dukunda. Benshi muri twe twakuriye mu Rwanda ku bw'uko tutagize amahirwe yo gukurira iwacu muri Congo kubera impamvu zo kubuzwa uburenganzira."

"Iteka dushimira u Rwanda rwaduhaye amahirwe yo kuhakurira, kuhakorera, kuhatura no kuhatungira mu mahoro n'umutekano usesuye."

Yakomeje agira ati "Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga ubwitange n'amaraso y'abasore n'inkumi za M23 (forever grateful)."

"Niyo mpamvu kuba twagira umutungo cyangwa tukabona uburenganzira ku gihugu cyacu bitagateshejwe agaciro nagato."

Yakomeje amwibutsa ko yagakwiye gukina n'ibindi ariko ntakine n'inkomoko y'umuntu kuko ari ikosa rikomeye.

Ati "Buriya rero wakina n'ibindi bintu byinshi ariko ntiwakina n'inkomoko y'umuntu (Ikosa rikomeye).' Ubutaha mujye mukina indi mikino apana iy'ibihugu cyane ko inyota yo kuba aho turi uyu munsi ushobora no kuba udafite n'icyo wowe uyiziho."

"Imodoka nubwo wayitungira mu gihugu ikorerwamo ntibyayikuraho agaciro kayo. Uyu munsi sinibazako Congo ari yo igomba gutuma ikintu gita agaciro."

Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe kandi bafite agatubutse, aho mu myaka yatambutse yanujuje inzu ye bwite y'umuturirwa.

Imodoka nshya ya Alliah Cool
DC Clement yanenze imodoka ya Alliah Cool
Alliah Cool yabwiye DC Clement kureka gukina n'inkomoko y'umuntu



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12053

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)