Jacques Tuyisenge wahoze akinira amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze ko ubwo yendaga gutandukana na Gor Mahia yo muri Kenya yamaze icyumweru ategereje uruhushya rwa Raila Odinga atabizi.
Hari mu rwego rwo kwifuriza iruhuko ridashira Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w'Intebe muri Kenya witabye Imana.
Mu gitondo cyo cy'ejo hashize ku wa Gatatu nibwo amakuru yamenyekanye ko uyu mugabo utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mugabo wihebeye Gor Mahia ndetse amakuru akavuga ko yanayifashaga cyane mu bijyanye n'amikoro, yababaje benshi barimo naJacques Tuyisenge usigaye wibera muri Amerika aho abinyujije kuri Instagram ye yavuze byinshi kuri uyu mugabo.
Ati "muri 2019 ubwo nashakaga gutandukana na Gor Mahia namaze icyumweru kirenga ntegereje uruhushya rwo kuba nagira indi kipe nsinyira. Nyuma nabwiwe ko bari bategereje ko utanga uburenganzira nkagenda."
"Uyu munsi reka mvuge ngo ruhukira mu mahoro mubyeyi. Kuri Gor Mahia ikipe yakundaga cyane na Kenya muri rusange ndabihanganishije muri ini bihe bitoroshye. Ruhukira mu mahoro."