Mu cyubahiro mbagomba, nahitamo Mangwende ufite akaguru kamwe mbere y'abandi - Umutoza Adel Amrouche #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Adel Amrouche yavuze ko Imanishimwe Emmanuel Mangwende ufite akaguru kamwe amurutira abandi bakinnyi afite kuri uyu mwanya bakina mu Rwanda.

Ni nyuma y'uko abajijwe n'itangazamakuru niba uyu mukinnyi ameze neza 100% ku buryo yamuha ibyo ashaka cyane ko ari bwo agitangira gukina avuye mu mvune.

Adel Amrouche yavuze ko yaba abeshye avuze ko ameze neza 100% ariko ba none Mangwende ufite ukuguru kumwe amurutira abandi bakina ku mwanya umwe bakina muri Shampiyona y'u Rwanda.

Ati "naba mbabeshye mvuze ko ameze neza 100% ariko ni byiza kuba yagarutse mu ikipe njye ntabwo twigeze tunabonana mbere ariko ubu yatangiye gukina mu ikipe ye."

"Ntabwo ameze neza 100% ariko nta kibazo kuko iyo umugereranyije n'abandi bakinnyi bakina hano muri Shampiyona, mu cyubahiro mbagomba ariko nafata Emmanuel w'ukuguru kumwe kuru uyu mwanya."

Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa AEL Limassol muri Cyprus, ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira ntabwo yari mu bakinnyi Adel Amrouche yahamagaye mbere.

Yaje kumwongeraho nyuma ngo aze afatanye na Niyomugabo Claude umaze iminsi yifashishwa kuri uyu mwanya.

Mangwende aheruka gukinira Amavubi mu Gushyingo 2024 mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Nigeria 2-1 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Ejo u Rwanda rurakira Benin kuri Stade Amahoro saa 18h00', tariki ya 14 Ukwakira 2025 asure Afurika y'Epfo basoza imikino y'Itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Mangwende yagarutse mu Mavubi
Adel Amrouche yavuze ko Mangwende amurutira abandi bakinnyi bose



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12013

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)