Abavugizi b'abafana mu makipe y'amakeba mu Rwanda, Wasili wa Rayon Sports na Jangwani wa APR FC no mu muziki bakunda abahanzi b'abakeba.
Ibi byamenyekanye ubwo bari bitabiriye Igitaramo cy'Iseka rusange cya Gen-Z Comedy aho nyuma yacyo baganiriye n'itangazamakuru.
Aba bavugizi bakunzwe cyane mu Rwanda by'umwihariko muri Siporo, byaje kugaragara ko bizagorana kugira ikintu bahurizaho uretse ikipey'IgihuguAmavubi.
Ni nyuma y'uko itangazamakuru ryababajije abahanzi bakunda rigasanga n'aho ni abakeba.
Abakunzi b'umuziki Nyarwanda bakubwira ko The Ben na Bruce Melodie ubu ari bo bahanzi ba mbere (bameze nka Rayon na APR), Wasili ubwo yari abajijwe uwo akunda hagati yabo yavuze ko yakuze akunda The Ben ariko ubu Bruce Melodie ni we wa mbere.
Ati "Mu myaka yanjye mito nari umufana w'akazi ka The Ben ariko ubu ngubu mumbabarira kubivuga binaho kwimuka ndi ku rundi ruhande rwa Bruce Melodie. Kuko, njyewe ndi umuntu ukunda imiziki cyane, ndayumva cyane, kuko nanyujijemo nkora umuziki, uriya ni umusaruro wo gukunda umuziki, ntabwo nabikoze kuriya gusa, ariko ndi umuntu wumva indirimbo cyane. Iyo ndi mu rugo ku kigero cya 60% mba ndi kumva imiziki. Ariko umuntu utanga imiziki myiza, kandi iryoshye, nisanze ndi kuri Melodie cyane.'
Jangwani yavuze ko hagati y'aba bahanzi akunda The Ben, ariko umuhanzi afata nk'uwa mbere ari Meddy
Ati 'Ni The Ben. Gusa nyine n'uko mumpaye amahitamo y'abantu babiri napfa gutora The Ben ariko ntabwo ndi umufana wa The Ben [â¦] Ngabo Medard [Meddy], nta muhanzi wigeze ubaho umeze nkawe mu muziki w'u Rwanda, njyewe mfata ko ari we mwami w'umuziki w'u Rwanda, njyewe ku giti cyanjye mufata nk'umuntu wa kabiri muri Afurika y'Iburasirazuba nyuma ya Gapfizi, Diamond."
Jangwani kandi yavuze ko impamvu akunda The Ben imbere ya Melodie ari ukubera ko uyu muhanzi The Ben hari ukuntu afitanye ubucuti na Meddy.
Wasili we aherutse no ni gusohora indirimbo yise "11 n'Abazungu" yakoreye Rayon Sports ikipe avugira abakunzi bayo.