Kubwimana yamuritse ibitabo bigaruka ku bizaranga Isi mu myaka 5000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibitabo yamuritse ku wa 30 Nzeri 2025, abimurikira mu Karere ka Huye ari na ho akorera imirimo ye y'ubwanditsi.

Byitwa 'Ubucuruzi Mpuzamahanga, Volume I, Ubucuruzi Mpuzamahanga, Volume I, B n'ikindi kitwa 'Humura'.

Kubwimana, wize ibijyanye no kubungabunga ubumenyi ndangamateka, avuga ko impano ayikomora ku mubyeyi we na we wabaye umwanditsi w'ibitabo dore ko yari anafite Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD.

Kubwimana yabwiye IGIHE ko yatangiye kwandika mu 2018. Igitabo cya mbere yise 'Humura' yagikomoye ku muryango yashinze witwa Humura Foundation yatangije mu 2012, ibindi bibiri atangira kubyandika mu 2021.

Mu gitabo cya mbere Kubwimana avuga ko abatuye Isi bazonzwe n'ubwihebe no kwigunga, abandi bafite ibikomere by'amateka bitabaha ubwisanzure bw'umutima ngo bake ku maso, akavuga ko bakwiye ihumure, bakubaka Isi nziza.

Mu mboni z'uyu mwanditsi Isi yo mu myaka 5000 iri imbere izarangwa n'ubumwe bw'abayituye ndetse Afurika ikaba igihugu kimwe.

Yifashishije ingero z'amateka yagize ati ''Mu nama y'i Berlin, Abanyaburayi bigabanyije Afurika bayita imwe,ndetse n'ubu ni ko bakibibona nubwo batabyatura. Mujya mwumva inama zihuza ibihugu na Afurika, ibi byose bigaragaza ko ahubwo ubumwe bwacu tubwirengagiza kandi nyamara bwari bukenewe.'

Agaraza ko Afurika yiyunze byayiha ijambo rikomeye mu bucuruzi mpuzamahanga.

Kubwimana yerekana ko hari irindi genamigambi ry'ahazaza h'isi rikwiye gutekerezwa ridashingiye gusa ku migambi y'abayobozi b'ibihugu muri za manda zabo z'ubutegetsi, aho agaragaza ko kwishyira ukizana kwa buri muntu utuye isi bituma yiyumvamo inshingano zo gukora, akagira umurage asiga bityo bikazatuma itera imbere, n'abayituyeho bose ntawe usigaye.

Bamwe mu bavunguriwe ku bumenyi buri muri ibi bitabo barimo Nyamwasa Théogène, ukora muri Sosiyete y'Ubwishingizi ya SONARWA, yashimye umuhate w'umwanditsi, avuga ko ari urugero rwiza ku bakiri bato rwo gutekereza kure no kwandika, kuko ibyanditswe bitibagirana.

Ati ''Najyaga numva imishinga y'ahazaza harerahare h'isi mu mafilimi gusa, none ubu mbonye n'Umunyarwanda utekereza kure, mu myaka 5000 iri imbere. Ni mu gihe cya cyera cyane. Byantangaje!''

Ibi bitabo byose biri mu ndimi eshatu, Igifaransa, Icyongereza n'Ikinyarwanda. Bizamurikwa mu gihugu hose mu mashuri makuru na kaminuza ndetse bikanamurikwa mu mahanga nko muri Canada, u Bubiligi n'ahandi.

Kugeza ubu igitabo kimwe kigura 140$ na ho ugishaka ku buryo bw'ikoranabunga akazajya abanza kwishyura akabona kucyohererezwa.

Kubwimana yanasohoye igitabo ku bucuruzi mpuzamahanga, agaragaza ko Afurika ikwiye kwirwanaho na yo ikagira ijambo rikomeye muri uru rwego
Umusaza witwa Rutamu Vincent, yashimye ibitabo bya Kubwimana Nicolas
Kubwimana Nicolas yamuritse ibitabo bigaruka ku hazaza h'Isi mu myaka 5000
Kubwimana Nicolas (wa kabiri uhereye iburyo) avuga ko ibitabo bye azabimurika henshi mu gihugu ndetse no mu mahanga
Kimwe mu bitabo byanditswe na Kubwimana Nicolas



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubwimana-yamuritse-ibitabo-bigaruka-ku-bizaranga-isi-mu-myaka-5000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)