Kapiteni w'ikipe y'igihugu yerekeje muri APR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Basketball, Ndizeye Dieudonné Gaston yerekeje muri APR BBC nyuma yo gutandukana n'ikipe yo muri Maroc.

Gaston wabaye MVP wa 2019 yakiniraga MAS Basketball yo muri Maroc bakaba baratandukanye.

Nyuma yo kwegukana Shampiyona iheruka, APR BBC izanahagararira igihugu muri BAL 2026 yamaze kwibikaho uyu mukinnyi wamamaye muri Patriots BBC.

Ntabwo uyu mukinnyi yifuje kugira icyo abivugaho kuko inshuro zose ISIMBI yagerageje kumuvugisha ntibyakunze ariko amakuru yemeza ko yamaze kwerekeza mu ikipe y'Ingabo z'Igihugu.

Ndizeye Dieudonne ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite muri iyi minsi, ishyaka rye no kuba ari umukinnyi uzwiho gutsinda amanota 3 bituma aba inzozi mbi kubo bahanganye kandi nta kipe itamwifuza.

Gaston yerekeje muri APR BBC



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12055

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)