Hakizimana Muhadjiri wari umaze imyaka ibiri muri Police FC, yamaze gutandukana n'iyi kipe y'abashinzwe umutekano.
Ni nyuma y'uko muri uyu mwaka w'imikino wa 2025-26 kuva watangira ntabwo yagiye abona umwanya wo gukina.
Muhadjiri wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa 2017-18, yaje kubona neza ko atakiri mu mibare y'umutoza Ben Moussa ubwo ku wa Kabiri basinyishaga Manishimwe Djabel bakina ku mwanya umwe.
Hakizimana Muhadjiri winjiye muri iyi kipe 2023 akaba atandukanye na Police FC mu gihe ku munsi w'ejo hashize yari yakoze imyitozo.
Police FC ntabwo yifuza kuvuga impamvu yatandukanye n'uyu mukinnyi aho umunyamabanga wa Police, CIP Umutoni Claudette yabwiye ISIMBI ati "amasezerano aba hagati y'abantu babiri, yego dutandukanye igihe kitarangiye ashobora kuba ari we wabyifuje, dushobora kuba ari twe ariko hari impamvu. "
Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Mukura VS, AS Kigali, Police FC yari arimo ndetse no hanze y'u Rwanda yakinnyeyo.