Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe mu mitoma myinshi yifurije umugore we Gloria isabukuru nziza y'amavuko.
Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yifurije umugore we isabukuru akanamwibutsa ko amukunda cyane.
Ati "Isabukuru nziza nshuti yanjye magara, mugore wanjye mwiza nahawe na Rurema, imfura muri byose. Ntabwo nzi aho nahera, ariko ndi umunyamugisha kuba ngufite nk'umugore wanjye. Ndagukunda cyane.
â
â"Wambereye umugisha mu myaka yose tumaranye, uyu wo urangije biba agahebuzo. Byose ni ubuntu bw'Imana. Ndashima ku bw'ubuzima bwawe kandi ndi hano kuguha urukundo, ibyishimo, kugusengera ndetse no kwishimira buri ntambwe y'urugendo rwawe.'
â
Yunzemo ati â"Ndagushimira kandi ndagukunda cyane mugore wanjye, kukugira ni umugisha. Ndagukunda ni impamo."
Uyu muhanzi ukunzwe cyane, yakoze ubukwe na Gloria muri Kamena 2025 bukaba bwarabereye ku Mugabane w'u Burayi mu Buholandi.