Impinduka zishobora kuba muri 11 b'Amavubi bakina na Benin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi w'ibirori wageze, umunsi Amavubi agomba kwerekaniraho ubuhangange bwayo niba ashaka kujya mu gikombe cy'Isi.

Ni mu mukino Amavubi aribwakiremo Benin ubanziriza uwa nyuma usoza itsinda C azasuramo Afurika y'Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025.

Umukino w'u Rwanda na Bénin uraba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Stade Amahoro saa 18h00'.

U Rwanda rukaba rwugarijwe n'amakarita y'imihondo aho abakinnyi 9 bayafite, barebye nabi hari abatakina umukino wa Afurika y'Epfo.

Mu bakinnyi umutoza Adel Amrouche ari buze gukinisha urebye nta mpinduka nini zishobora kubamo ugereranyije n'abakinnye na Zimbabwe uretse Biramahire Abeddy ushobora kuvamo hakajyamo Nshuti Innocent.

11 ashobora kubanzamo

Umunyezamu: Ntwari Fiacre

Ba Myugariro: Kavita Phanuel, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry

Abakina Hagati: Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad na Muhire Kevin

Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent

Amavubi arakira Bénin uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12014

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)