FERWAFA yemeje ikoreshwa rya VAR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Shema Fabrice, yavuze ko mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona hazatangira gukoresha VAR.

Yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira 2025.

Itangazamakuru ryamubajije ikibazo cy'imisifurire kimaze iminsi kigaragara cyane muri shampiyona cyane ko hari abaherutse guhagarikwa by'agateganyo.

Yagize ati 'Muri zone yacu ishami rya VAR riri muri Tanzania ariko nababwiye ko nta kohereza abasifuzi babiri muri 200. Nababwiye ko tuzasaba iyo iri muri Tanzania ikazaza no mu Rwanda bityo tukazahugura benshi.'

Yakomeje agira ati 'Bikunze ni uko imikino ibanza twatangira kuyigerageza [VAR] ku buryo twazatangira kuyikoresha mu yo kwishyura ndetse no muri shampiyona itaha tuyikoresha neza. Icyo nababwira cyo turi mu mavugurura y'abasifuzi ku buryo mu mikino yo kwishyura muri Gashyantare tuzaba dufite VAR itwunganira.'

Shampiyona ya 2025/26 igeze ku Munsi wa Gatanu ariko imwe mu nkuru ziri kugarukwaho cyane ni ibibazo by'abasifuzi, aho bamwe bahagaritswe ndetse n'amakipe menshi akomeje kurega cyane.

Shema Fabrice yavuze ko VAR igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12115

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)