Irafasha Sandrine Reponse wamenyekanye mu ruganda rw'imyidagaduro nka Swalla, yavuze ko hari igihe yageze ahura n'ibibazo biramurenga bituma anywa ibiyobyabwenge.
Uyu mukobwa ukina filime Nyarwanda, wifashishwa no mu ndirimbo z'abahanzi aho aheruka kwegukana igihembo cya 'Best Video Vixen', yakuriye mu buzima butoroshye.
Swalla mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ari umukobwa wakuriye mu buzima butoroshye.
Mama we yatandukanye na papa we akiri umwana, akaba yarakuriye kwa nyirakuru, akaba harakuze yibaza impamvu umuryango wo kwa se utamukunze cyangwa ngo unamushakishe kandi bazi ko ahari.
Hari ibihe yagezemo akajya yibaza impamvu adafite se, akifuza ko yaba ahari. Ati "hari igihe nagera nkavuga ngo iyaba papa yari ahari ntabwo byari kugenda gutya."
Yashimiye umugabo wa nyina kuko yamureze nk'umwana we, akamufasha ntacyo yamuburanye, akaba ari na we wamushyigikiye mu rugendo rwe rwa Sinema no kujya mu mashusho y'indirimbo mu gihe nyina atabyumvuga, akamwangira kujyayo rimwe na rimwe akanajyayo yihishe ariko ngo inshuro nyinshi umugabo wa nyina yari abizi.
Swalla yahishuye ko yageze aho anywa ibiyobyabwenge kubera inshuti ye ya bwiraga buri kimwe yari imaze kwitaba Imana.
Avuga ko kuko we atakuranye na mama we, yaje kubana na we akuze byari bigoye ko yamubwira buri kimwe ahuhwo yari afite inshuti magara abwira buri kimwe.
Ati "amaze kwitaba Imana ni bwo natangiye kunywa ibiyobyabwenge ngo mbyirengagize ariko ndashima Imana ko nahise mbivamo, bamfasha gusenga ariko byarangoye muri icyo gihe."
Ngo uko yageragezaga gufata ibi biyobyabwenge azi ko abyiyibagiza ahubwo yarushagaho kubitekerezaho, byaje gutuma arwara akaremba akajya mo mu bitaro.
Swalla yakinnye anakundwa muri filime zitandukanye nka 'City Maid', 'The Bishop's Family' na 'Inzira y'Umusaraba'.