Diamond Platnumz yahaye nyina impano zihenze biramurenga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyina w'umuhanzi w'icyamamare muri Afurika wanditse izina no ku Isi, Diamond Platnumz yasazwe n'ibyishimo kubera impano uyu muhungu we yamuhaye.

Ni impano zihenze cyane ziganjemo imirimbo yo kwambara ikozwe muri Zahabu yaba imikifu, ibikomo, impeta n'amaherena kongeraho ba telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 17 cyane ko ari yo igezweho imaze igihe gito isohotse.

Mu mashusho Sanura Kasimu cyangwa Mama Dangote nk'uko akunda kwiyita yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza Diamond amuzaniye izi mpano.

Aya mashusho yaherekejwe n'amagambo agira ati "Imana ishimwe. Ndashima Imana ku buri kimwe yanyeretse iwanjye. Naseeb (Diamond) mwana wanjye urakoze cyane ku mpano wanzaniye, Imana ikomeze kukongerera umugisha igihe kirekire mukunzi wanjye. Ntabwo ari kuri izi mpano ahubwo mwana wanjye ndagushira kuba uzi agaciro ka Mama. Ndagukunda."

Diamond Platnumz ni inshuro nyinshi yagiye agaragaza ko we na nyina babyumva kimwe, ndetse n'abagore benshi batandukanye na we bamushinjaga kumvira nyina akaba ari byo byabasenyeye.

Yamwambitse n'impeta
Yamuhaye imikufi ihenze cyane
Yamuhaye iPhone17
Nyina byamurenze



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12039

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)