Bwa mbere Cheikh Djibril Ouattara yavuze ku burwayi bwe, ikipe abona izabahangara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko ameze neza yakize ategereje itariki abaganga bamuhaye ngo atangire imyitozo.

Ni nyuma y'uburwayi yagize bwo kuzana amazi mu bihaha akaba amaze amezi abiri hanze y'ikibuga.

Yarabazwe bigenda neza ndetse akaba arimo gukira, mu ijoro ryakeye akaba yageze mu Rwanda avuye iwabo aho yavuze ko azatangira imyitozo tariki ya 10 Ugushyingo 2025.

Ati "Nk'uko perezida yabivuze, kuri gahunda nzagaruka ku itariki 10 (10/11/2025), muri make tariki ya 10 nibwo nzatangira imyitozo."

Yavuze ko yabonye byinshi byamuvuzweho ku burwayi bwe ariko ukuri ni uko yarwaye nk'uko abandi bose barwara.

Ati "Meze neza, nasomye kuri Facebook byinshi abanyamakuru bavuze ariko meze neza. Ni indwara nk'izindi nyinshi zibaho kandi buri wese yarwara, uyu munsi ninjye ariko narakize, ngiye kugaruka."

Abajijwe ikipe abona izabahangara, yagize ati "Oya, nkina n'amakipe yose, yose ni kimwe."

Yavuze ko imikino yose y'ikipe ayireba ariko akaba atabibona kimwe n'abantu bavuga ko ikipe itameze neza ngo bakwiye kumenya ko hari impinduka zabaye rero ko mu minsi iri imbere ikipe nimara kumenyerana bizabagora.

Cheikh Djibril Ouattara aheruka mu kibuga muri Nzeri 2025 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup batsinda Bumamuru aho yanatsinze igitego, nyuma yahise arwara kugeza uyu munsi ntarongera gukina.

Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko azatangira imyitozo mu kwezi gutaha



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12131

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)