'Before&After', reba abakinnyi ba APR FC mu isura nshya nyuma yo guhindura inyogosho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu inkuru igezweho ku mbuga nkoranyambaga ni ukwiyogoshesha kw'abakinnyi ba APR FC biyogoshesheje bakaba bagaragara mu isura nshya.

Benshi bibajije ibyo kuba bahinduye inyogosho ariko amakuru akavuga ko babisabwe n'ubuyobozi bwa APR FC.

APR FC ikaba ari ikipe y'Ingabo z'Igihugu izwiho kuba n'abakozi bayo bagomba kuba bagendera ku murongo bafite ikinyabupfura.

Mu minsi ishize havuzwemo abakinnyi badafite imyitwarire aho nka Mamadou Sy na Seidu Dauda bahagaritswe kubera myitwarire mibi.

Kubona rero aba bakinnyi biyogoshesheje benshi bahise babihuza no kuba ari zimwe mu ngamba bafashe zigendanye no gukaza ikinyabupfura mu ikipe.

Abakinnyi benshi bari bafite 'dreadlocks' bazikuyeho bakaba bafite inyogosho isanzwe ubona ko bahindutse cyane.

Abakinnyi nka Niyigena Clement, William Togui, Memel Dao na Hakim Kiwanuka bigaragara ko bahindutse cyane ku mutwe wabo.

Memel Dao na we yiyogoshesheje
Rutahizamu William Togui Mel mu isura nshya
Hakim Kiwanuka na we yariyogoshesheje
Niyigena Clement uko yahindutse, hamwe agifite dread ahandi yiyogoshesheje



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12046

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)