Bagiye imburagihe? Abakinnyi 10 b'abanyarwanda benshi bibaza irengero ryabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ikiganiro cyabaga kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita cyitwa "Izasabwe", aho abantu boherezaga intashyo kubo bakunda kandi bakumbuye bakabatura n'akaririmbo, hari abakinnyi benshi bibajije irengero ryabo, ubanza nabo bakohererejwe Intashyo binyuze muri iki kiganiro.

Hagati y'umwaka wa 2009 na 2018 u Rwanda rwareze abakinnyi benshi kandi baje no gutanga umusaruro yaba mu makipe bakiniye ndetse n'ikipe y'igihugu.

Ibyo byose bikeshwa amarero nk'iya FERWAFA yaje kuvamo Isonga ubu ikaba yarasenyutse, Irerero rya SEC ndetse n'irya APR FC n'andi make, gusa kuri ubu ubona ko abakinnyi bazamurwa ari hafi ya ntabo.

Iyo ufashe umwanya ugatekereza hari abakinnyi benshi bagiye abantu batazi aho haba, wasanga ubu bamwe bakabaye bari no mu ikipe y'Igihugu irimo yitegura Benin Afurika y'Epfo cyane ko banayikiniye kandi n'ubwo bushobozi bakibufite.

Ntabwo abo bakinnyi bose wabavuga ngo ubarangize, aha tugiye kugaruka ku mazina amwe azwi ariko abantu bakaba batazi iyo barengeye kandi bari bafite impano idashikanywaho.

Muri aba bakinnyi bakaba bamwe batakiba no mu Rwanda barigendeye iby'umupira babishyize ku ruhande ni mu gihe hari abandi bagifite icyizere ko bazawugarukamo.

Benshi bibaza impamvu abakinnyi b'abanyarwanda bahitamo kuva mu mupira bucece badasezeye ikibibatera, nubwo ntari bumugarukeho hari uzi irengero rya Rugwiro Herve ko amaze iminsi myinshi? Muzansubize.

Ku rundi ruhande ariko na none iyo ugerageje kuganira n'aba bakinnyi bakubwira ko bamwe bahitamo kugenda ari bato bitewe n'ihungabana bakura mu mupira, aho ngo usanga baba mu ikipe badakina atari uko babuze ubushobozi ahubwo ari izindi mpamvu, kutumvikana n'abayobozi, abatoza, kutemera gukoresha juju n'ibindi.

Gusa nidukoma urusyo dukome n'ingasire, hari n'abakinnyi baba badashobotse, ikinyabupfura cyabo kigerwa ku mashyi.

Reka turebe kuri bamwe mu bakinnyi benshi bibaza irengero ryabo

Kimenyi Yves

Umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize, yakiniye APR FC batwarana ibikombe, akinira Rayon Sports, Kiyovu Sports abantu bamuheruka muri AS Kigali muri 2023.

Nta muntu ushidikanya ku buhanga bw'uyu munyezamu w'imyaka 32 kuko aho yakinnye hose yabugaragaje no mu ikipe y'Igihugu, nta gushidikanya iyo aba agika yari kuba ahamagarwa.

Urugendo rwe rwashyizweho akadomo n'imvune yagize mu Kwakira 2023 ku mukino wa AS Kigali na Musanze aho yagize imvune y'igufa ry'Umurundi.

Yarabazwe benshi bazi ko azagaruka ariko imyaka ibaye ibiri ndetse n'abegereye uyu munyezamu bakubwira ko kugaruka mu kibuga atabitekereza cyane n'ubwo bitaramuvamo.

Ubu yarakize ameze neza cyane nta kibazo afite.

Usengimana Faustin

Usengimana Faustin ari mu bakinnyi bakinnyi bakiniye amakipe meza mu Rwanda, Rayon Sports, APR FC na Police FC. Ikipe y'Igihugu na yo yarayikiniye.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi nta kipe afite ariko umupira ntarawureka, aheruka gutanukana na Masafi Al-Wasat SC muri Iraq.

Uyu mukinnyi wagejeje Rayon mu matsinda ari mu Rwanda akaba yikorera imyitozo Kicukiro mu gihe akirimo gushakisha ikipe.

Manishimwe Djabel

Nta mwaka urashira ahamagawe mu ikipe y'Igihugu, Manishimwe Djabel wabaye kapiteni wa APR FC akaba ari no mu itsinda ry'abakinnyi bagejeje Rayon Sports mu matsinda benshi bibaza aho ari.

Nta kipe afite ariko ntabwo yasezeye na none, uyu mukinnyi hari inkuru zamwerekeje muri Azam FC mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira ariko ubanza zari ibihuha.

Gusa mbere yo kuva muri Iraq aho yakinaga yari afite kwerekeza mu bihugu by'Abarabu nka Misiri na Algeria ariko ntibyakunda.

Abakunda gutemberera ku Ruyenzi muzamubona kuko niho atuye anakorera imyitozo. Nta gihindutse muri Mutarama 2026 azagaruka mu kibuga.

Rutanga Eric

Myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso wakiniye APR FC, Rayon Sports, Police FC akaba aheruka muri Gorilla FC mu mwaka w'imikino ushize.

Rutanga yanakiniye ikipe y'Igihugu ni umwe mu bakinnyi benshi barimo kwibaza irengero rye.

Uyu myugariro w'imyaka 32 ajya avuga ko iyo adakora amakosa yo kuva muri Rayon Sports yakabaye akiri mu kibuga.

Ni umwe mu bakinnyi badafite ikipe bibereye mu rugo, nubwo abo babyirukanye bagikina na we ntarasezera ariko kuzabona ikipe yifuza biragoye.

Sugira Ernest

Niba hari umukinnyi abanyarwanda bakumbuye bakagera aho bakihanagura, ni rutahizamu w'abanyarwanda, Sugira Ernest.

Uwavuga ko kuva 2016 ari we mukinnyi wakunzwe cyane ntiyaba abeshye bitewe n'ibikorwa bye, ibitego yatsinze byashimishije abanyarwanda.

Kuva muri 2022 yajya muri Syria ntibikunda ntarongera gukandagira mu kibuga.

Sugira Ernest wakiniye APR FC, Rayon Sports n'andi, umwaka ushize wa 2024 abakunzi be bari bishimye ko agarutse ubwo yasinyiraga Kiyovu Sports ariko ntiyayikiniye kubera ko itari yemerewe kugura abakinnyi.

Ubu yibereye iwe mu Nyakabanda ubanza no kongera gukina agenda abivamo.

Nshuti Dominique Savio

Yagiye bucece, hari nyuma gato yo gukora ubukwe n'umukunzi we Tricia muri Gashyantare 2024.

Yahise afata rutemikirere ajya gushakishiriza ubuzima mu Budage mu bitandukanye na ruhago.

Savio yakiniye Rayon Sports, APR FC, AS Kigali na Police FC. Ni umwe mu bakinnyi bagiye imburagihe.

Mugenzi Bienvenue

Uyu rutahizamu na we benshi ibyo bari biteze sibyo babonye kuko yahise na we ibyo gukina abivamo.

Ni umukinnyi watangaga icyizere mu makipe yakiniye arimo Kiyovu Sports na Police FC, gusa na we yajyanye na Savio mu Budage niho yibera.

Ndayishimiye Thierry

Umwe muri ba myugariro abantu babonaga azashyira igitutu kuri bakuru be akabona umwanya mu ikipe y'Igihugu, gusa siko byagenze kuko Ndayishimiye Thierry ushobora kuba ari na we muto muri aba bose twavuze, yakiniye Marines FC, Kiyovu Sports na AS Kigali na we ubu arabarizwa mu Budage, ruhago yayivuyemo.

Nkinzingabo Fiston

Ubuse tubyite ngo ibikundanye birajyana? Inshuti magaraga ya Kimenyi Yves, muri APR FC barabanaga batandukanye Kimenyi amaze gushaka, burya ngo hari n'igihe baguze imodoka bayifatanyije.

Nkinzingabo w'imyaka 28 iyo uganiriye n'abakinnyi bakinanye bakubwira ko ari we mukinnyi ufite ubushobozi bwo gukoresha umupira icyo ashaka. Gusa ntiyahiriwe no kubyaza umusaruro impano ye.

Mu ntangiriro za 2024 yavuye muri Mukura VS ajya gukora igeragezwa muri Afurika y'Epfo ntiyahirwa ahita agaruka mu Rwanda. Ubanza na we yarabivuyemo.

Nsabimana Aimable

Uyu we yabuze ahari, muri make ahari adahari.

Ni myugariro wa Rayon Sports wakiniye Police FC, APR FC, Marines n'izindi zo hanze y'u Rwanda.

Yagiranye ibibazo n'ubuyobozi bwa Rayon Sports mu mwaka w'imikino ushize bituma muri uyu mwaka nabwo bumuhima.

Bwanze kumurekura nubwo yari yabonye ikipe, bwanze kumusabira license muri FERWAFA azajya yitoza, ahembwe ariko nta mukino muzamubonamo muri uyu mwaka w'imikino wa 2025-26. Ategereze umwaka utaha.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12010

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)